Abana 1 104 baracyari mu bigo byimpfubyi, bakeneye kurererwa mu miryango
Minisitiri
Dr Gashumba(wa gatatu uvuye ibumoso) yavuze ko buri munyarwanda akwiye
kugira icyo akora aba bana barenga igihumbi bakava mu bigo by’impfubyi
Kuri uyu munsi umwana witwa Diane Uwase w’imyaka 15 wavanywe mu kigo cy’impfubyi akaba arererwa mu muryango yatanze ubuhamya bw’uburyo abandi bagenzi be bakiri mu bigo by’impfubyi hari ikintu kinini babura kuko batari mu miryango.
Uwase avuga ko mu muryango umwana ahabonera umuhwitura, abamwitaho buri munsi mu myigire, abakurikirana imyigire ye n’ubuzima bwe.
Avuga ko umwana uri mu muryango aba yishimye kurusha kurererwa mu kigo kuko baba bagize aho babarizwa n’umuryango witwa uwe.
Uyu munsi bagaye cyane imiryango imwe yanga kurera abana igashaka nko kubohereza mu bigo by’impfubyi, bagaruka ku bana batahana na ba nyina ku bagabo bashatse abagabo bakaba babanga bityo aba bana bikaba ngombwa ko bajya mu bigo by’impfubyi.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2013 bwagaragaje ko mu Rwanda abana 3 325 bari mu bigo by’impubyi 70% muri bo bari bafite nibura umubyeyi umwe.
Gusa ngo ubu abana bari mu bigo by’impubyi baragabanutse cyane nubwo bwose hakiri abagera ku 1 104 bakiri mu bigo nk’ibi ahanyuranye mu Rwanda bakeneye imiryango ibakira bakarererwa mu miryango.
Minisitiri Dr Gashumba avuga ko Leta yifuza ko aba bana bose bagira imiryango ibakira, kandi ngo n’udashoboye kurera umwana mu rugo rwe akaba yafasha umuryango wamwakiriye kumurera.
Basabye kandi imiryango yakira abana kubitaho bikwiye, bakabarinda ihohoterwa, imirimo ikoreshwa abana, bakigishwa kandi bagahabwa urukundo nk’abandi ndetse bakajyanwa mu ishuri.
Ubu bukangurambaga bwo gusaba imiryango nyarwanda guhagurukira kwakira abana buzamara amezi atatu, abanyarwanda bose ngo bakwiye kumva ko abana bari mu bigo by’impubyi bakeneye kurererwa mu miryango maze bakagira icyo bakora.
Umwe
mu bana barererwaga mu bigo by’impubyi aravuga ibyiza byo kurererwa mu
muryango ku mwana n’icyo yungutse kuba afite umuryango ubu
Diane nawe wahoze mu kigo cy’impubyi asaba ko abana bajya mu miryango banakurikiranwa imibereho yabo n’uko imiryango ibafata
Umwana uri mu kigo cy’impfubyi ngo ntabwo akeneye ibya mirenge, icyo ashaka ni umuryango
ConversionConversion EmoticonEmoticon