Amacupa ya pulasitiki yubakishwa inzu mu kurengera ibidukikije

Aho kugira ngo bayajugunye atere umwanda, muri Panama basigaye bubakisha amacupa ya pulasitiki (Ifoto/Internet)
Muri Panama harimo kubakwa icyiswe icyaro cya pulasitiki hakoreshwa amacupa ya pulasitiki mu rwego rwo kuyabyaza umusaruro hanarengerwa ibidukikije.
Inkuruy’urubuga odditycentral.com iravuga ko kubakisha amacupa ya pulasitiki ari uguhanga agashya gashobora kukiza Isi ntirengerwe na pulasitiki.
Umugambi ni ukubaka inzu nyinshi zubakishijwe amacupa yajugunywe ya pulasitiki ku buso bungana na meterokare 335,889.1.
Icyaro cya pulasitiki ngo kizaba kigizwe n’inzu 120 zifite ingano itandukanye.
Icyaro cya pulasitiki ngo kizaba kigizwe n’inzu 120  (Ifoto/Internet)
Icyaro cya pulasitiki ngo kizaba kigizwe n’inzu 120 (Ifoto/Internet)
Inzu yubakwa hakoreshejwe ibyuma bizirikishijwe n’udutsinga tumeze nk’imigozi hanyuma amacupa agasesekwamo. Iyo ibi birangiye hashyizwemo intsinga z’amashanyarazi, n’impombo z’amazi, igikuta cya pulasitiki gishyirwaho igishahuro inyuma n’imbere.

Aya mazu iyo yuzuye asa n’ayandi asanzwe; ntawamenya ko yubatswe n’amacupa ya pulasitiki. Izi nzu kandi zirangwa no kuba zidashyuha kuko bibangamira abantu.
Uyu mushinga w’icyaro ngo ni igitekerezo cyazanwe n’uwitwa Robert Bezeau wavuye muri Canada mu myaka yashize itari mike afite umugambi wo gutangiza imishinga itandukanye ku bijyanye n’ibidukikije.
Amaze gutangiza gahunda yo kongera gukoresha amacupa ya pulasitiki muri 2012, aho amacupa menshi yakusanijwe, ngo yatangiye gutekereza uko yabyazwa umusaruro. Nibwo yagize igitekerezo cyo kuyakoresha mu bwubatsi. Ubu ngo arimo gukorana n’ibigo by’ubwubwubatsi bikomeye muri Panama hirya no hino nk’igice cy’umushinga.
Hakoreshejwe amacupa 10,000 mu kubaka inzu ya mbere y’ikitegererezo ikaba yararangiye mu mpreza z’umwaka ushize. Amacupa yakoreshejwe yaturutse mu mushinga Robert yatangije. Inzu izakurikiraho ngo izaba ari nini kurushaho bityo hakazakenerwa amacupa menshi kurushaho.
Ku rubuga rw’umushinga “Icyaro cy’amacupa ya pulasitiki”, hariho ko amacupa ya pulasitiki 22,000 ajugunywa buri segonda ku isi.
Uru rubuga rugira ruti “Intego y’icyaro cy’amacupa ya pulasitki n’ugushyiraho santeri yo kwigisha abantu kuva mu bice bitandukanye by’isi, ukuntu amacupa ya pulasitiki yongera agakoreshwa nk’ibikoresho by’ubwubatsi.”
N'amagorofa yubakishijwe amacupa ya pulasitiki barayubaka (Ifoto/Internet)
N’amagorofa yubakishijwe amacupa ya pulasitiki barayubaka (Ifoto/Internet)http://izubarirashe.rw/2016/05/panama-amacupa-ya-pulasitiki-yubakishwa-inzu-mu-kurengera-ibidukikije/
Previous
Next Post »