Ibibazo byasubiye ibubisi hagati ya Lady Jaydee n’uwahoze ari umugabo weIGIHE Ltd
Lady Jaydee yakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Yahaya’, “Siwema”,
“Nitafanya ft Kidum” n’izindi. Ashinja uyu mugabo babanye mu gihe kigera
ku myaka icyenda kumutukira mu ruhame agamije kumwandagaza no kumutesha
agaciro imbere y’abafana.
Judith Wambura Mbibo yasabye Gardner G. Habash [ukorera Cloud FM] ko amusaba imbabazi nyuma y’uko mu minsi yashize yamuvuzeho amagambo [afata nk’ibitutsi bikomeye] yamuvuzeho kuwa 6 Gicurasi 2016 mu birori bya Miss Tanzania Institute of Accountancy (TIA).
Citizen dukesha iyi nkuru, yatangaje ko uburemere bw’amagambo Gardner G. Habash yavuze kuri Jaydee butatuma ashyirwa hanze mu kinyamakuru kuko yiganjemo urukozasoni no kwandagaza uyu muhanzi.
Lady Jaydee n’umunyamategeko we Aman G. Tenga, basabye uyu mugabo kwandika asaba imbabazi ndetse akabikorera mu ruhame bitarenze iminsi irindwi kuva kuwa 13 Gicurasi 2016 atabikora akajyanwa mu nkiko ikibazo kigakemurirwa mu butabera.
Uyu munyamategeko avuga ko Habash yavuze aya magambo agamije gutesha agaciro Lady Jaydee nkana ndetse ngo byamugizeho ingaruka mu buryo bw’imitekerereze, umuziki ngo byanamwambuye ubumuntu.
Amagambo yuzuyemo ibitutsi biganisha ku myanya myibarukiro, Habash
ngo yayavugiye mu maso ya Minisitiri wungirije w’Ubuzima muri Tanzania
Hamis Kigwangalla. Uyu muyobozi na we yasabye Habash gusaba imbabazi
Jaydee ngo kuko yamutesheje agaciro.
Tariki ya 15 Gashyantare 2016 nibwo muri Tanzania hasakaye inkuru y’uko urukiko rwa Manzese muri Districk ya Kinondoni rwemeye ko Lady Jaydee atandukana burundu n’umugabo bamaze imyaka icumi babana.
Mu mwaka wa 2014 nibwo Jaydee yandikiye urukiko asaba ko yatandukana na Gardner G. Habash ‘Captain’. Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko ari icyemezo yafashe ubwe nyuma y’igihe yari amaze agitekerezaho.
Itangazamakuru ryavuze kenshi ko Lady Jaydee yasabye gatanya nyuma
y’uko umugabo we yamuhozaga ku nkoni ndetse ngo yamwimaga uburenganzira
ku buryo nta jambo yagiraga mu rugo.
Judith Wambura Mbibo yasabye Gardner G. Habash [ukorera Cloud FM] ko amusaba imbabazi nyuma y’uko mu minsi yashize yamuvuzeho amagambo [afata nk’ibitutsi bikomeye] yamuvuzeho kuwa 6 Gicurasi 2016 mu birori bya Miss Tanzania Institute of Accountancy (TIA).
Citizen dukesha iyi nkuru, yatangaje ko uburemere bw’amagambo Gardner G. Habash yavuze kuri Jaydee butatuma ashyirwa hanze mu kinyamakuru kuko yiganjemo urukozasoni no kwandagaza uyu muhanzi.
Lady Jaydee n’umunyamategeko we Aman G. Tenga, basabye uyu mugabo kwandika asaba imbabazi ndetse akabikorera mu ruhame bitarenze iminsi irindwi kuva kuwa 13 Gicurasi 2016 atabikora akajyanwa mu nkiko ikibazo kigakemurirwa mu butabera.
Uyu munyamategeko avuga ko Habash yavuze aya magambo agamije gutesha agaciro Lady Jaydee nkana ndetse ngo byamugizeho ingaruka mu buryo bw’imitekerereze, umuziki ngo byanamwambuye ubumuntu.
Tariki ya 15 Gashyantare 2016 nibwo muri Tanzania hasakaye inkuru y’uko urukiko rwa Manzese muri Districk ya Kinondoni rwemeye ko Lady Jaydee atandukana burundu n’umugabo bamaze imyaka icumi babana.
Mu mwaka wa 2014 nibwo Jaydee yandikiye urukiko asaba ko yatandukana na Gardner G. Habash ‘Captain’. Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko ari icyemezo yafashe ubwe nyuma y’igihe yari amaze agitekerezaho.
ConversionConversion EmoticonEmoticon