Imvura yahitanye abantu 49, ikomeretsa 26 mu Turere twa Gakenke, Rubavu,…

Minisiteri y’impunzi no guhangana n’ibiza yatangaje ko imvura yaguye kuwa gatandatu no kuri iki cyumweru yahitanye abantu 49, ikomeretsa 26, ndetse isenya ibikorwaremezo binyuranye mu Turere twa Gakenke, Ngororero, Rubavu na Muhanga; Ubutabazi ngo buracyakomeje kubarokotse.

Imvura yangije umuhanda wa Kigali - Musanze - Rubavu kubera inkangu
Imvura yangije umuhanda wa Kigali – Musanze – Rubavu kubera inkangu
Akarere ka Gakenke niko kakozweho cyane n’iyi mvura ikaze, dore ko ubu habarurwa abantu bagera kuri 34 bo mu Mirenge itandatu (6) bapfuye, muri bo 16 baguye mu Murenge wa Gakenke, Mataba hagwa 9, Minazi hagwa 3, Muyongwe hagwa 3, Cyoko 2 naho Mugunga hagwa 1 nk’uko Akarere kabitangaje.
Muri aka Karere kandi harabarurwa inzu 472 zangiritse, ndetse inkangu ifunga Umuhanda mpuzamahanga wa Kigali – Musanze – Rubavu kugeza ubu utari nyabagendwa kugera kuri uyu wa mbere nubwo harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo wongere ube nyabagendwa, nk’uko Minisitiri Seraphine Mukantabana ushinzwe guhangana n’ibiza yatangarije kuri Televiziyo y’igihugu.
Minisitiri Mukantabana yatangaje kandi ko iyi mvura yangije imihanda inyuranye iri hagati mu turere nayo yangiritse.
Yatangaje kandi Guverinoma yiteguye kugira icyo yakora kugira ngo ifashe abaturage, mu rwego rwo kwifatanya n’ababuze imiryango yabo.
Yagize ati “Guverinoma yiteguye gufatikanya n’Akarere n’abaturage kuko bariya bantu bapfuye ni Abanyarwanda kandi ni ingufu z’u Rwanda twabuze kugira tuzashobore gufasha mu muhango wo gushyingura bariya ba nyakwigendera. Mboneyeho kugira ngo nkomeze mbahumurize, mbere ko Guverinoma yose yifatanyije namwe mu kababaro ko gutakaza abantu.”
Min.Mukantabana kandi yatangaje ko kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi azajya mu Karere ka Gakenke kwifatanya n’imiryango y’abuze ababo kubashyingura; Ndetse yizeza ko hari ubutabazi bw’ibanze burimo gutegurwa kugira ngo bugere kubarokotse mu buryo bwihuse.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe kandi ryatanze impuruza ku mvura ikaze iteganyijwe mu minsi 3 iri imbere.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe kandi cyatanze impuruza ku mvura ikaze iteganyijwe muri iyi minsi.
Mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba mu murenge wa Gatumba harabarurwa umuntu umwe (1) witabye Imana, naho mu Murenge wa Muhororo hakabarurwa abantu bane(4).
Patrick Uwihoreye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba yabwiye UMUSEKE ko babaruye kandi inzu 21 yangijwe n’imvura nyinshi n’inkangu ndetse n’impanuka z’imodoka za hato na hato zabaye.
Imihanda migenderano myinshi mu karere ka Ngororero na Gakene yangijwe n’imvura zamanuye inkangu muri aka gace k’imisozi miremire.
Imodoka zariho zikoresha umuhanda wa Rubavu – Nyabihu – Mukamira – Ngororero  – Muhanga – Kigali mu gihe uyu wari ufunze.
Imodoka zagenewe ubutabazi za Minisiteri y’ingabo zabonetse kuri uyu muhanda ziri kuwutunganya ngo iyi nzira yongera kuba nyabagendwa vuba.
Imvura yatumye habaho inkangu henshi, hamwe na hamwe zagiwiriye amazu arangirika
Imvura yatumye habaho inkangu henshi, hamwe na hamwe zagiwiriye amazu arangirika

Previous
Next Post »