Umukobwa wahimbye kwishyura parking na telefone arahumuriza abayishyuza

Kirezi Lisa Noella wahimbye "Easy Parking" avuga ko abasanzwe bayishyuza batazabura akazi (Ifoto/Imbuto Foundation)
Kirezi Lisa Noella w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa 4 muri Gashora Girls Academy mu ishami ry’Imibare, ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi (Maths, Physics and Geography), yavumbuye uburyo bw’ikoranabuhanga yise “Easy Parking” bufasha abafite imodoka kudatinda bishyura parking.
Uyu mwangavu uri muri batanu bagaragaje imishinga myiza y’ikoranabuhanga mu bakobwa mu gikorwa cyiswe “Miss Geek” cyabaye mu mpera z’ukwezi gushize, arahumuriza abasanzwe bishyuza imodoka aho ziparika ko batazabura akazi.
Madamu Jeannette Kagame afata ifoto n'abakobwa batanu bahize abandi mu ikoranabuhanga mu Rwanda mu 2016. Kirezi Lisa Noella ni uwa kabiri uturutse i buryo (Ifoto/Village Urugwiro)
Madamu Jeannette Kagame afata ifoto n’abakobwa batanu bahize abandi mu ikoranabuhanga mu Rwanda mu 2016. Kirezi Lisa Noella ni uwa kabiri uturutse i buryo (Ifoto/Village Urugwiro)
Mu gihe kwihuta kw’ikoranabuhanga bituma hari ababona ko bashobora kubura akazi, Kirezi yabwiye Izuba Rirashe ko aba bishyuza parking bo muri koperative ya KVCS (Kigali Veterans Cooperative Society) badakwiye kugira impungenge.
Yagize ati “Abasanzwe bishyuza ntibagire ubwoba kuko ntibazabura akazi. Bazaba bafite telefone zizahuzwa n’iryo koranabuhanga bitewe n’aho parking iherereye, maze icyo bazaba basabwa ni ugushyira pulake z’imodoka muri iyo system maze bagenzure niba umushoferi wayo yarishyuye. Nibasanga atishyuye ni bwo bazajya bamushyiriraho ka gatike basanzwe bakoresha.”
Umukobwa nk’uyu muto uvuga ko akunda ikoranabuhanga, ngo iki gitekerezo cyamujemo ubwo se umubyara yijujutiraga ibya parking mu Rwanda kuko ngo bimutwara igihe kinini ategereza uwishyuza bityo bikamubangamira.

Kuri we ngo ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzafasha abameze nka se badashaka guta igihe.
Kirezi arateganya kwegera ibigo by’itumanaho mu Rwanda ngo bamubere abafatanyabikorwa bityo abone amafaranga, ndetse n’abantu bafite za parking zishyurwa cyane cyane inyubako nini zigezweho mu Mujyi wa Kigali.
Asobanura imikoresheze y’ubu buryo bw’ikoranabuhanga yavumbuye, Kirezi avuga ko bisaba gukoresha codes za USSD (urugero: *555#) nyuma ugahitamo uburyo ushaka kwishyura yaba ukoresheje inites (unites/airtime) ufite muri telefone yawe cyangwa se ukoresheje Mobile Money.
Nyuma ushobora kwishyura parking y’imodoka yawe mu gihe cy’umunsi, icyumweru, ukwezi cyangwa se umwaka bitewe n’uko ubushobozi bwawe bungana.
Uyu mushinga wa “Easy parking” ni umwe mu yemerewe ubufasha kugira ngo uzagere ku ntego yawo mu rwego rwo gufasha Umujyi wa Kigali kugera ku ntego yayo ya gahunda ya “Smart Kigali”.
Kirezi Lisa Noella yabaye uwa gatatu ahembwa amafaranga ibihumbi 500 ngo arusheho kunononsora umushinga (Ifoto/Imbuto Foundation)
Kirezi Lisa Noella yabaye uwa gatatu ahembwa amafaranga ibihumbi 500 ngo arusheho kunononsora umushinga (Ifoto/Imbuto Foundation)
Uyu mwangavu ashishikariza n'abandi bakobwa gukunda ikoranabunga bakarikoresha mu bifite akamaro (Ifoto/Imbuto Foundation)
Uyu mwangavu ashishikariza n’abandi bakobwa gukunda ikoranabunga bakarikoresha mu bifite akamaro (Ifoto/Imbuto Foundation)
Kirezi Lisa Noella asobanurira abitabiriye igikorwa cya Miss Geek 2016 uko Easy Parking ikora (Ifoto/Imbuto Foundation)
Kirezi Lisa Noella asobanurira abitabiriye igikorwa cya Miss Geek 2016 uko Easy Parking ikora (Ifoto/Imbuto Foundation)


Previous
Next Post »