Menya guteka umureti urimo ibirayi na persile

Abantu bamwe barya ibiryo bitaryoshye cyangwa bidafite agaciro ku buzima atari uko babibuze, ahubwo ari uko batazi gutunganya neza ifunguro riryoshye kandi ryiza.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyiyemeje gufasha abasomyi bacyo kwiyungura ubumenyi mu guteka, duhereye ku biribwa biboneka iwacu i Rwanda.
Reka duhere ku mureti urimo ibirayi na persile:
Ibikenewe ku mureti w’abantu batandatu
1. Amagi: 13
2. Ibirayi: 5
3. Persile: ibibabi 4
4. Amavuta
5. Umunyu n’urusenda

Banza uhate ibirayi, ubikatemo uduce dutoya tw’uruziga. Bironge, hanyuma ubyumutse.
Shyira utuyiko duto 3 tw’amavuta (ubuto) ku ipanu. Nashyuha, shyiramo ibirayi, hanyuma ubirekeremo ubihindure mu gihe cy’iminota itanu. Gabanya umuriro, ushyiremo umunyu n’urusenda, niba abo utegurira barurya.
Ongera upfundikire, ujye ugaragura mu gihe cy’iminota 10.
Mu gihe utetse ibirayi, mena amagi, uyashyire mu gasahani gafukuye, uyakorogeshe ikanya cyangwa se akandi gakoresho kabugenewe, nurangiza ushyiremo akunyu.
Fata persile uzironge, uzumutse, uzitotore, hanyuma uzikatemo uduce duto cyane.
Fata persile wamaze gukata, hanyuma uziminjire muri ya magi wamaze gukoroga.
Mu gihe ibirayi bimaze gushya, sukamo ya magi avanze na persile.
Birekere ku ziko mu gihe cy’iminota ine.
Hindura umureti: fata umufuniko usa neza, wubikeho ipanu, hanyuma ufate uruhande rwari hejuru uba ari rwo ushyira hasi ku ipanu.
Shyira umureti ku isahani hanyuma uwutegure ku meza.
Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa www.cuisineaz.com
Niba hari ikindi wifuza ko twagufasha kumenya uyko bagiteka, twandikire kuri izubarirashe@gmail.com

Previous
Next Post »