Nyuma y’igihe kinini Young Junior ari mu masomo yongeye kumvikana mu ndirimbo

Nyuma y’imyaka ikabakaba 4, umuhanzi Young Junior ahugiye mu masomo ye, kuri ubu ari mu Rwanda aho yarangije amasomo ye mu gihugu cy’u Buhinde, uyu musore akaba yongeye kumvikana mu ndirimbo ya mbere 'Uri winner' afatanyije na Gitego babanaga mu gihugu cy'Ubuhinde.
Young Junior ubusanzwe witwa Ngabonziza Albert Fiston, yamenyekanye cyane kubera kuririmba mu ijwi risa nk’iry’umuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerika Akon.
Young Junior aherutse gutangaza  ko amaze amezi hafi atandatu agarutse i Kigali, ariko ko atari yarifuje guhita ajya mu itangazamakuru ataragira ibihangano bishya atunganya. Yagarutse mu Rwanda arangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’icungamutungo (Applied Economics).


young juniorYoung Junior imbere ya Producer Junior Multisystem mbere gato ko iyi ndirimbo irangira
Young Junior yamenyekanye ku ndirimbo nyinshi zirimo Ishyamba si ryeru, Arahebuje, Hello, Kure y’Imbibi, Rozalinda, Hitamo, Impozamarira n’izindi.

Previous
Next Post »