MC Phil Peter yagize icyo atangaza ku mafoto yagaragaye yihugikanye umukobwa muri PGGSS6 i Gicumbi

Mu irushanwa rya PGGSS6 ryabereye i Gicumbi, umunyamakuru wa Radiyo Isango Star akaba n’umushyushyarugamba ukomeye hano mu Rwanda Mc Phil Peter yafotowe yihugikanye umukobwa ku ruhande mu gihe igitaramo cyari kirimbanyije. Byatumye uyu musore agira byinshi atangaza kuri aya mafoto.
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamaraga kubona aya mafoto yashatse kumenya byinshi biyihishe inyuma maze avugisha uyu munyamakuru uzwi mu biganiro nka Isango na muzika ndetse na Sunday Night. Phil Peter acyumva ibyayo mafoto ntiyabitinzeho kuko yahise yemerera umunyamakuru ko yibuka umukobwa bahagararanye ahubwo atungurwa n’uburyo bafotowemo.
Mu kiganiro na Phil Peter yagize ati ” Uriya mukobwa rero ni umufana wanjye, iyo nagize Imana nkajya gukorera aho mpurira n’abantu bimpa umwanya wo kuganira n’abafana banjye bangira inama, bakanyungura ibitekerezo, nuriya niko byagenze ni gahunda yanjye yo kwiyegereza abafana banjye.”

mc phil peter
Mc Phil Peter n'umukobwa bari kumwe i Gicumbi
Abajijwe impamvu ari uriya yahisemo kuganira nawe Phil Peter yatangaje ko atari we wahisemo kuganira nawe ahubwo asobanura ko umukobwa yamusabye umwanya ngo agire icyo amubwira undi nawe arawumuha. Ati ” Nawe nzi ko umuntu aje agusanga agusaba kuganira nawe utamwangira so ndibaza ntakibazo kuba naravuganye n'uriya mukobwa pe.”
mc phil peter
Mc Phil Peter n'uyu mukobwa i Gicumbi bagiranye i Kiganiro kitari gito
Phil Peter abajijwe niba yarasanzwe aziranye n’uyu mukobwa yatangarije Inyarwanda.com ko yarasanzwe amuzi nk’umukunzi w’ibiganiro bye ndetse ko ari umwe mubafana be bamugira inama kenshi, aha uyu musore yaboneyeho guhakana undi mubano uwo ariwo wose wakekwa hagendewe kuri aya mafoto ye n’uyu mukobwa utabashije kumenyekana izina.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/mc-phil-peter-yagize-icyo-atangaza-ku-mafoto-ye-yihugikanye-68986.html
Previous
Next Post »