Dusingizimana asigaje amasaha 25 ngo ajye muri GUINNESS WORLD RECORDS
Mu gitondo kuri uyu wa kane Umuseke wasubiyeyo, umunyamakuru wacu avuga ko ku maso ubona agifite imbaraga mu buryo butanga ikizere ko azageza ejo kuwa gatanu saa tanu z’amanywa.
Kuva kuwa gatatu mu gitondo saa mbili kugeza aka kanya ntarava mu kantu yubakiwe kagoswe n’inshundura akubita agapira ka Cricket abantu bamuterera. Miss Rwanda, Tony Blair na Minisitiri Julienne Uwacu ejo barahanyuze baratera.
Ijoro ryose yaraye atera aka gapira, abakinnyi b’amakipe ya Cricket mu Rwanda barakuranwa bamuterera, abantu basanzwe nabo baraza bakabisaba bakabereka uko batera nabo bakamuterera.
Ku mugoroba washize haje abantu benshi kumushyigikira bahamara umwanya munini bamutera akanyabugabo, gusa nyine bose bakagenda bataha umwe umwe bakamusiga, abaharamukiye nabo bamusanze akomeje kwiruka inyuma y’uyu muhigo.
Muri iki gitondo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Robert Mugabe, yadusobanuriye icyo bakora ngo bite ku buzima bwa Dusingizimana Eric.
Mugabe ati “Birumvikana ko agomba kugira icyo ashyira mu nda ngo afashe ubuzima bwe. Ejo kumanywa twamuhaye ‘salade’, na ‘Jus’ y’amatunda. Nijoro yanyoye amata n’umugati. Uyu munsi mu gitondo twamuhaye amagi, umugati na ‘African Tea’. Ni ibyo kurya byoroheje tumuha gusa kuko nibyo bimufasha kumara amasaha menshi mu kazi.”
Abajijwe niba nta byongera imbaraga anywa, yadusubije ati “Twatekerezaga ko azagera aho akanywa nka ‘Red Bull’ (Ikinyobwa cyongera imbaraga), ariko kugeza ubu ntabwo arayinywa. Yatubwiye ko ntayo ashaka. Nta byongera imbaraga bindi twamuha kuko ibi ni ibintu bigenzurwa ku rwego mpuzamahanga. Ni imberaga ze bwite rwose.”
Uyu musore w’imyaka 29 muri uyu muhigo ari kugerageza kwesa mu isaha imwe aruhukamo iminota itanu gusa.
Uyu musore umuhigo awugezeho yahabwa miliyoni imwe y’amadorari ya Amerika, hafi 1/2 cyayo akaba yaravuze ko yahabwa umushinga wo kubaka stade ya Cricket mu Rwanda nk’uko yabivuze ejo hashize.
ConversionConversion EmoticonEmoticon