Israel Mbonyi wizihiza imyaka 24, hari icyo ashimira Imana
Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2016 nibwo Israel
Mbonyi yizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 24. Ni umunsi usobanuye
byinshi kuri we ariko ngo Imana niyo ya mbere ashimira byinshi
yamugejejeho.
Israel Mbonyi kandi anashimira ababyeyi be cyane. Ati “ Ikindi nshimira Imana ni uko yampaye ababyeyi banjye bankunda,..nibo bampaye uburere bwatumye ngera kubyo ngezeho ubu.”
Ategerejwe n'abatari bake mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana
Nubwo uyu munsi umusanze mu mahanga, Israel Mbonyi ahamya ko ari bufatanye n’inshuti ze ziba mu Bubiligi kuwizihiza no kuwishimira. Yanongeyeho ko byose ari kubifatanya no kwitegura igitaramo ‘The Authentic Gospel Concert’ ari nacyo cyatumye atumirwa mu Bubiligi. Ni igitaramo kizitabirwa n’Abanyarwanda, Abarundi baba mu Bubiligi ndetse n’abandi bakunda indirimbo ze zo guhimbaza Imana.
Israel Mbonyi yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana nka Number One, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi. Uretse mu Bubiligi, Israel Mbonyi azanakora n’ibindi bitaramo mu bihugu binyuranye by’i Burayi.http://inyarwanda.com/articles/show/GospelNews/israel-mbonyi-wizihiza-imyaka-24-hari-icyo-ashimira-imana-69013.html
ConversionConversion EmoticonEmoticon