Miss Vanessa na Sandra Teta bateguye umuhuro w’ibyamamare byo mu Rwanda
Iki gikorwa kizahuriza hamwe abahanzi, abakinnyi ba filime
bakunzwe, abakina umupira w’amaguru, abanyamideli , abanyamakuru
n’abanyarwenya mu cyiswe ‘Entertainment Industry Night’.
Iri joro ry’umuhuro riteganyijwe kuba kuwa 27 Gicurasi 2016 i Nyarutarama ahitwa Beirut Sky Pool. Entertainment Industry Night’ yateguwe na Miss Sandra Teta na Uwase Vanessa bafatanyije na kompanyi mpuzamahanga yitwa Growrthy.
Sandra Teta ati “Intego nyamukuru y’igikorwa cyacu ni uguhuza abantu bose bafite aho bahuriye n’imyidagaduro mu Rwanda n’abafatanyabikorwa babo. Hari abantu bumva showbiz ariko batazi neza icyo ari cyo cyangwa uko ikora, uzaba umwanya mwiza wo kubahuza no kungurana ibitekerezo.”
Umuyobozi wa Growrthy, Seyi Alusak yavuze ko muri iki gikorwa cy’umuhuro [Connect Party] hazanatangirwamo ibihembo ku byamamare mu byiciro binyuranye. Mu guhitamo abazahembwa, bashatse akanama nkemurampaka kabo bwite kazatoranya abazahabwa ibihembo.
Seyi Alusak ati “Uyu mushinga turi kuwukorana , uzaberamo n’igikorwa cyo guhemba abitwaye neza mu byiciro bitandukanye abakinnyi ba filime, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abahanzi….”
Yongeyeho ati “Ni igikorwa cyiza kuko tuzahuza abo bantu bose n’abashinzwe guteza imbere showbiz mu buryo bw’amafaranga. Icy’ingenzi ni ukubahuza no kubaka ubumwe hagati yabo.”
Miss Sandra Teta yavuze ko gutanga ibihembo bizakomeza no mu myaka
itaha. Ati “Ni ubwa mbere tugiye gutangira gutanga ibihembo, uriya uzaba
ari umuhango wo kubitangiza gusa hanyuma mu myaka izakurikiraho nibwo
bizagira ingufu cyane bitewe n’ubushobozi tuzaba twabonye.”
Iki gikorwa kizabera kuri Beirut Sky Pool kuwa 27 Gicurasi 2016, kizayoborwa na Miss Uwase Vanessa uzaba ufatanyije na Dj Miller.
Iri joro ry’umuhuro riteganyijwe kuba kuwa 27 Gicurasi 2016 i Nyarutarama ahitwa Beirut Sky Pool. Entertainment Industry Night’ yateguwe na Miss Sandra Teta na Uwase Vanessa bafatanyije na kompanyi mpuzamahanga yitwa Growrthy.
Sandra Teta ati “Intego nyamukuru y’igikorwa cyacu ni uguhuza abantu bose bafite aho bahuriye n’imyidagaduro mu Rwanda n’abafatanyabikorwa babo. Hari abantu bumva showbiz ariko batazi neza icyo ari cyo cyangwa uko ikora, uzaba umwanya mwiza wo kubahuza no kungurana ibitekerezo.”
Umuyobozi wa Growrthy, Seyi Alusak yavuze ko muri iki gikorwa cy’umuhuro [Connect Party] hazanatangirwamo ibihembo ku byamamare mu byiciro binyuranye. Mu guhitamo abazahembwa, bashatse akanama nkemurampaka kabo bwite kazatoranya abazahabwa ibihembo.
Seyi Alusak ati “Uyu mushinga turi kuwukorana , uzaberamo n’igikorwa cyo guhemba abitwaye neza mu byiciro bitandukanye abakinnyi ba filime, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abahanzi….”
Yongeyeho ati “Ni igikorwa cyiza kuko tuzahuza abo bantu bose n’abashinzwe guteza imbere showbiz mu buryo bw’amafaranga. Icy’ingenzi ni ukubahuza no kubaka ubumwe hagati yabo.”
Iki gikorwa kizabera kuri Beirut Sky Pool kuwa 27 Gicurasi 2016, kizayoborwa na Miss Uwase Vanessa uzaba ufatanyije na Dj Miller.
ConversionConversion EmoticonEmoticon