Meddy Saleh yaba yaratandukanye n’umugore we


Producer Meddy Saleh umwe mu bakora amashusho y’indirimbo mu Rwanda, yaba yaratandukanye n’umugore we bari bamaze kubyarana abana babiri.
Meddy Saleh ni we wakoze nyinshi mu ndirimbo z’itsinda Active nka Active Love, Tonight, Nicyo Naremewe; Yantumye na Naramukundaga za King James; Same Room ya Mani Martin,Peke Yangu ya Knowless , Velo ya Teta Diana n’izindi utabasha kurondora.
Yashakanye n’uwitwa Shaddy [uzwi mu mashusho y’indirimbo Buhoro Buhoro ya King James], bafitanye abana babiri. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 byatangiye kunagwanugwa ko Meddy Saleh n’umugore we bari gushaka gatanya nk’umuti w’ibyo batumvanyeho nyuma yo kurushinga.
Muri Gashyantare 2016, Shaddy ngo yasize Meddy mu nzu babanagamo i Nyamirambo ajya gutura ku Kacyiru hafi y’Akarere ka Gasabo aho abana n’abana be.
Inshuti ya hafi ya Shaddy [itifuje ko tuvuga amazina] yahamirije IGIHE ko atakibana n’umugabo ndetse ko hashize igihe. Ati “Sha batandukanye kera, hashize igihe kinini. Umugore yarigendeye, n’abana yarabajyanye.”
Meddy Saleh yahakaniye kure iby’iyi nkuru ivuga ko yatandukanye n’umugore we ndetse avuga ko nta muntu ukwiye kubyinjiramo kuko ari ubuzima bwe bwite.
Yagize ati “Ntabwo natandukanye na madamu wanjye, turi kumwe nta kibazo kirimo. Ni personal life [ubuzima bwite], ntabwo abantu bakwiye kubyivangamo cyangwa ngo mbivugeho.”
Mu kiganiro na IGIHE, umugore wa Meddy Saleh uvugwaho ko yagiye kwibana ku Kacyiru, yanze kugira icyo avuga ku itandukana rye n’umugabo. Ati “Ndumva atari ngombwa kubivugaho, si ngombwa kubisubiza.”
Meddy Saleh n'umugore we baba baratandukanye
Abajijwe niba nta gatotsi kavutse mu mubano we na Meddy Saleh, yasubije ati “Ntabwo ngishaka kubivugaho.”
Meddy Saleh n’umugore we ntiberura ko bavuge birambuye ku bibazo bivugwa mu rugo rwabo gusa IGIHE ifite amakuru yizewe ahamya ko bamaze igihe batandukanye ndetse ko umugabo yasigaye i Nyamirambo wenyine, umugore yimukira ku Kacyiru n’abana be babiri.
Shaddy azwi mu mashusho ya 'Buhoro Buhoro' ya King James
Shaddy, inshuti ya Asinah basigaye bagaragara henshi mu birori bishimanye
Previous
Next Post »