Umuherwe Howard Buffet yashimangiye ko manda ya gatatu kuri Kagame ari nta makemwa

Umuherwe w'Umunyamerika Howard Buffet ashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Kagame
Umuherwe w’Umunyamerika Howard Buffet, avuga ko iyo manda ya gatatu kuri Perezida Kagame iza kuba itari yubahirije amategeko, ubu inama ikomeye yiga ku kubungu bwa Afurika iba itarimo kubera mu Rwanda.
Mu kiganiro uyu muherwe amaze gutanga ari kumwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Howard Buffet yemeje ko kuba isi yaragiriye icyizere u Rwanda rukakira inama ikomeye nk’iyi ari ukubera imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.
Iki kiganiro cyavugaga ku bufatanye mu iterambere muri Afurika.
Guhera kuri uyu wa 11 Gicurasi 2016 ni bwo mu Rwanda hateraniye Inama yiga ku bukungu bwa Afurika (World Economic Forum on Africa), aho abanyacubahiro batandukanye biga uko uyu mugabane wavanwa mu bukene.
Mu kiganiro cyari kiyobowe na Tony Blair, Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umuherwe Howard Buffet, bavuze ku ngingo zitandukanye zirimo kurwanya ruswa, gusa bongera kugaruka ku bijyanye n’imiyoborere mu Rwanda nyuma y’imyaka 22, no ku bijyanye na manda ya gatatu kuri Perezida Kagame, aho abaturage basaga miliyoni 3,7 banditse basaba ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora.
Ku muherwe Howard Buffet, Abanyarwanda ubwabo ni no bagomba kwifatira icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga nk’uko babikoze, avuga ko n’irya Amerika (igihugu cye) rimaze guhindurwa inshuro zisaga 20.
Perezida Paul Kagame , Tony Blair Umuherwe w’Umunyamerika Howard Buffet (Ifoto/Village Urugwiro)
Perezida Paul Kagame , Tony Blair , n’Umuherwe w’Umunyamerika Howard Buffet (Ifoto/Village Urugwiro)
Ari imbere y’imbaga y’abari bamuteze amatwi, Howard Buffet yagize ati “Ntabwo ari ahazaza hanjye cyangwa ahawe (Kagame). Ni ahazaza h’u Rwanda n’Abanyarwanda. Ni ngombwa ko bifatira icyemezo kibabereye, ibihugu byose binyura mu mpinduka nyinshi, igihugu cyanjye cyahinduye itegeko nshinga inshuro 27.”
Yunzemo ati “Iyo tuba tudatekereza ko kongera Perezida Kagame indi myaka 7 ari igitekerezo cyiza, ntituba twaraje hano, reka tujye tureka gutekereza ko tuzi byinshi ku Rwanda, kurusha Abanyarwanda kuko ni bo ubwabo bazi aho bashaka kuganisha igihugu cyabo.”
Perezida Paul Kagame na we yavuze ko icyemezo cyiza ku gihugu, atari ikigirwamo uruhare n’amahanga, ati “Nisanze ubwange naragombaga gufata icyemezo nshingiye ku byo Abanyarwanda bashakaga cyangwa ibyo Abanyamahanga bashakaga.”
Perezida Paul Kagame ubwo yagarukaga ku nkunga ziva mu mahanga, yavuze ko zigira akamaro kanini, ariko igikenewe ari ukuba abafatanyabikorwa mu kuyikoresha no kugira ngo igire akamaro.
Perezida Kagame ati “Ubufatanye bugomba kugendera ku kubahana aho kugira ngo inkunga isimbure amahitamo y’abaturage, turashaka kugira uruhare mu bidukorerwa twakabaye twikorera iyo tugira ubushobozi.”
U Rwanda rukomeje gushimirwa aho rumaze kuva mu myaka 22 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanenga amahanga yivanga muri Politike y’u Rwanda, bashingira ku kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye amahanga arebera, Abanyarwanda ubwabo bakifatira umwanzuro wo kuyihagarika ariko Abatutsi barenga miliyoni bishwe.
Previous
Next Post »