Kigali: Jya mu mujyi bagusuzume Diabetes, umutima n’amaso ku buntu

Mu bukangurambaga bw’icyumweru bwo kurwanya indwara zitandura nk’umutima, Diabetes, umuvuduko w’amaraso n’izindi ku bufatanye bw’inzego zinyuranye nk’Umujyi wa Kigali n’ikigo cy’ubuzima RBC izi ndwara ziri gusuzumwa ku buntu mu mujyi wa Kigali (Car free zone) no ku Kimihurura hafi ya Primature. Ni mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda kwirinda hakiri kare ziriya ndwara z’iterambere ubu ngo zugarije isi.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza ari gusuzumwa kuri uyu wa kabiri
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza ari gusuzumwa kuri uyu wa kabiri
Dr Jeannine Condo umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC avuga ko nk’umubyibuho ukabije mu Rwanda uri ku kigero cya 21% kandi ngo uko umubyibuho wiyongera niko ibyago byo kurwara umutima na diabetes nabyo byiyongera.
Dr Condo ari kumwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Amb Monique Mukaruliza nabo bagaragaye basuzumwa izi ndwara ubwo batangizaga ubu bukangurambaga, bashishikariza abanyarwanda kwitabira kwisuzumisha izi ndwara hakiri kare kuko ngo iyo zinabonetse kare usanga zishobora kuvurwa zigakira, ariko zaboneka zitinze kuzivuza bigahenda ndetse zikanica benshi.
Iki cyumweru bagiye gupima abantu ku buntu ngo bizafasha kumenya uko abatuye Kigali bahagaze kuri izi ndwara, ndetse binatume bamenya uko bafata ingamba mu buryo bwo gukangurira abantu kurushaho kuzirinda.
Dr Jeannine Condo avuga ko abanyarwanda bakwiye gutangira kwirinda izi ndwara bahagurukira gukora imyitozo ngororamubiri nibura iminota 15 cyangwa 30 buri munsi bikaba umuco ku buryo usiba iyi myitozo ukumva ko ari ikibazo gikomeye.
Dr Condo ati “Turasaba Abanyarwanda kwitabira kwipimisha izi ndwara no guhagurukira kuzirinda kuko ari indwara ubu zugarije isi.”
Ubu bukangurambaga bwatangiye uyu munsi, buzasozwa ku cyumweru tariki 29 Gicurasi kuva saa 7h30 za mugitondo kugera 12h mu rugendo ruzaturuka mu mugi wa Kigali kuri Car  Free Zone rukagera kuri Stade Amahoro runyuze ku Kimihurura mu muhanda uzaba wahariwe gusa abakora uru rugendo.
Uyu munsi nabwo hakazabaho gusuzuma abantu benshi ku buntu no gutanga ubutumwa bugenewe kurwanya izi ndwara zitandura.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali n'umuyobozi wa RBC babanje kugirana ikiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’umuyobozi wa RBC babanje kugirana ikiganiro n’abanyamakuru
Muri iki kiganiro cyabereye mu cyumba cy'inama cy'inyubako y'Umujyi wa Kigali
Muri iki kiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cy’inyubako y’Umujyi wa Kigali
Dr Jeannine Condo avuga ko nibura abantu bakwiye gufata umwanya muto wa Sport buri munsi, babisiba bakomva ko ari ibintu bikomeye
Dr Jeannine Condo avuga ko nibura abantu bakwiye gufata umwanya muto wa Sport buri munsi, babisiba bakomva ko ari ibintu bikomeye
Aho bari gusuzumira abantu muri Car Free Zone abantu bamaze kuba benshi
Aho bari gusuzumira abantu muri Car Free Zone abantu bamaze kuba benshi
Aho bari gusuzumira abantu
Aho bari gusuzumira abantu
Abayobozi babwirwa uko hari gukorwa isuzuma kuri Diabetes
Abayobozi babwirwa uko hari gukorwa isuzuma kuri Diabetes
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali bari kumusuzuma
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bari kumusuzuma
Hamwe n'abandi batuye i Kigali, umuyobozi wa RBC(ubanza ibumoso) nawe ari gusuzumwa
Hamwe n’abandi batuye i Kigali, umuyobozi wa RBC(ubanza ibumoso) nawe ari gusuzumwa amaraso
Previous
Next Post »