Amerika yakuyeho ibihano byose byabuzaga Vietnam kugura intwaro
 

Loading...
Perezida Barack Obama yatangaje ko igihugu cye kigiye gukuriraho ibihano byose byabuzaga Vietnam gukora ubucuruzi bw’intwaro, iki gihugu kikaba cyabarwaga nk’umwanzi wa Amerika kuva mu myaka 40 ishize.
Perezida Obama yabigarutseho mu ruzinduko yatangiye muri Vietnam kuri uyu wa Mbere, aho yavuze ko icyo gikorwa kigomba gukuraho “ibisigisigi bimaze igihe by’intambara y’ubutita.”
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu murwa mukuru Hanoi, iruhande rwa Perezida Tran Dai Quang wa Vietnam, Obama yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gukuraho ibihano byose bijyanye no kugura ibikoresho bya gisirikare kuri Vietnam, byari bimaze imyaka isaga 30,”
Ibi bihano bikuweho mu gihe igihugu cy’u Bushinwa kiri gukaza ibikorwa byacyo mu gice cy’Amajyepfo, ariko Obama akavuga ko gukuriraho ibihano Vietnam kugira ngo yiyubake mu by’intwaro ntaho bihuriye.
Yagize ati “Iki cyemezo ntaho gihuriye n’u Bushinwa… ahubwo ni ugusoza urugendo rumaze iminsi rukorwa mu gusubiza ibintu ku murongo yagati yacu na Vietnam.”
Perezida Obama yavuze ko ibihugu byombi bimaze kubaka umubano ushingiye ku bwizerane n’ubufatanye, harimo n’inzego z’igisirikare hagati y’ibihugu byombi.”
Reuters yatangaje ko uruzinduko rwa Obama ruramara iminsi itatu muri Vietnam, aho rubaye mu gihe Vietnam imaze igihe isaba gukurirwaho ikumirwa mu kugura intwaro, ibihano bimaze imyaka myinshi ariko byari byaragabanyijweho mu 2014.
Uru ruzinduko rurasiga amateka akomeye nyuma y’intambara ikomeye yashyamiranyije impande zombi mu myaka 41 ishize.
Amafoto ya Perezida Obama muri Vietnam
IZINDI NKURU WASOMA
Previous
Next Post »