Ndayisenga yerekana ko iri shyiga ari ryiza kuritekeraho ibiryo bitinda gushya nkÆibishyimbo bigashya vuba kandi neza (IfotoIrakoze R.)
Uwitwa Isidore Nzeyimana yahanze ishyiga rikoreshwa mu buryo ridatwara ibicanwa byinshi, kandi rigatekerwaho mu buryo bubungabunga ibidukikije.
Iri shyiga rikorerwa i Karuruma, mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Iri shyiga bise ‘Teka Utangije’ rikoze ku buryo uteka akoresha inkwi nk’ibisanzwe ariko mu buryo burondereza ku buryo inkwi iziko risanzwe rikoresha mu guhisha inkono imwe, ryo rizikoresha mu guhisha inkono eshatu.
Nzeyimana avuga ko iri shyiga rye rikoze mu byuma n’ibumba yarihanze nk’igisubizo ku bakoreshaga ibicanwa mu buryo budakwiye.
Iri ziko rigira imyanya ibiri yo gutekeraho, kandi ahaterekwa inkono nta myotsi uhaca; hari ibumba rihura n’umuriro rigashyuha bakariterekaho isafuriya rigateka inkono itandura.

Bitewe n’uburyo ribungabunga ibidukikije, iri shyiga ryahawe igihembo cya COMESA (Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika)
Iki gihembo nyamukuru mu byatanzwe, yagihawe na Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu marushanwa yo guhanga udushya yabaye mu nama ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia muri Werurwe 2015.
Rijya kumera nk’imbabura, ariko ryo ahajya amakara haryo ho hashyirwa inkwi. Ryifitemo utwumba dutatu; tubiri dutekerwaho n’akandi kamwe kari hagati kokerezwamo ibintu gakoresheje ubushyuhe kaba gafite.
Aho batekera kuri iri shyiga nta mwotsi uhaca (Ifoto/Irakoze R.)
Aho batekera kuri iri shyiga nta mwotsi uhaca (Ifoto/Irakoze R.)
Inkono iteka ntijyaho imbyiro ngo ihinduke umukara (Ifoto/Irakoze R.)
Inkono iteka ntijyaho imbyiro ngo ihinduke umukara (Ifoto/Irakoze R.)
  Inkwi ebyiri gusa zishobora gutekerwaho zigahisha (Ifoto/Irakoze R.)

Inkwi ebyiri gusa zishobora gutekerwaho zigahisha (Ifoto/Irakoze R.)
Rifite hagati inyuma igihombo kirekire cy’icyuma kizamuka gicamo umwotsi, kikamanura umuyaga uhuha mu nkwi ugatuma zikomeza kwaka kandi gahoro gahoro zitagurumana.
Ku ruhande rw’ibumoso inyuma, iri shyiga rifite akarobine k’akagega gato gashyirwamo amazi, ukaba ushobora gufungura ukayakoresha yahiye, kuko nayo aba ari ahantu hari ubushyuhe.
Abakoze iri shyiga, barikoze mu bwoko bubiri; irito rigura amafaranga ibihumbi mirongo itandatu y’u Rwanda (60,000Rwf) n’irindi rinini ryo rigura amafaranga ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu y’u Rwanda (250,000Rwf).
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Ndayisenga Jean Damascene, umwe mu bakozi bakoze muri uyu mushinga wa ‘Teka Utengije’ asobanura uko iri shyiga rikora, yavuze ko iri shyiga rishobora guteka, rinakora icya rimwe indi mirimo ijyanye n’akazi ko mu gikoni.
Yagize ati “Iri shyiga rishobora gukora ibintu bigeze muri bine ubikoreye byose icya rimwe; ushobora guteka uri mu gikoni ukoresheje inkwi nkeya, ukagira umwanya wo kotsa ibintu, ukaba unafite amazi atetse ku ruhande ku buryo iyo ushaka kongera amazi mu nkono uhita ukoresha ayo watetse ku ruhande utiriwe ubanza gukuraho inkono, kandi ikindi iri shyiga umuntu aritekeraho akoresheje inkwi, nke, kandi mu gikoni hakaguma isuku kuko uteka utiyanduje n’amasafuriya yawe ntabe umukara.”
Uyu Ndayisenga avuga ko inkwi zigura amafaranga Magana abiri (200Rwf) zitekerwaho saa sita na nimugoroba, kuko rikoze mu buryo ushyiramo inkwi zikaka zirondereza. Avuga ko bitagombye ko abatangije uyu mushinga bajya kuwiga, ko ahubwo ari igitekerezo karemano bagize mu mutwe.
Agira ati “Ntabwo ari ibintu byo kwiga mu ishuri, ahubwo uyu mushinga Teka Utangije watekerejweho hashakwa igisubizo cy’uko wateka ukoresheje inkwi nkeya kuko twarabanje dutekereza ku bibazo by’ibicanwa tubona bigenda bikendera turavuga tuti ‘Uwakora ibi bintu wenda hari igisubizo byatanga’ ni uko igitekerezo cyaje Nzeyimana Isidore abitangiza atyo.”
Igihembo bahawe na COMESA (Ifoto/Irakoze R.)
Igihembo bahawe na COMESA (Ifoto/Irakoze R.)
Uyu mukozi asobanura ko iri shyiga ryakorewe ahanini abantu basanzwe bakoresha inkwi. Avuga ko aho bamaze gutangira uyu mushinga bakoze amashyiga nk’aya menshi, ubu amaze kugurwa agera kuri Magana abiri (200) kandi ko abantu bagikomeza kubasaba ko babakorera andi.
Ku ruganda ahakorerwa aya mashyiga, Nzeyimana yahaye akazi abantu barenga 15, bahembwa ku kwezi.
Nzeyimana ari mu rubyiruko rugenda rutanga ibiganiro ku rubyiruko rugenzi rwabo, agira inama z’uko wakwihangira imirimo, atanga urugero rw’uko we yabashije guhanga iri shyiga.