Ne_ Yo yageze mu gihugu cya Tanzania aho azahurira mu gitaramo na Diamond

Muri iri joro ryakeye, Ne-Yo yageze mu gihugu cya Tanzania ku butumira bwa kompanyi y’itumanaho ya Vodacom aho azaririmba ku rubyiniro rumwe na Diamond Platnumz usanzwe ari ambasaderi wa Vodacom.
Akigera ku kibuga cy’indege Ne-Yo yari ategerejwe n’abafana benshi gusa abamucungira umutekano banze ko avugana n’abafana bavuga ko akeneye kuruhuka nyuma y’urugendo yari avuyemo, gusa yaje kumanura ikirahure cy’imodoka yagombaga kumujyana muri Hotel aruhukiramo apepera abari aho ndetse avuga ko yishimiye kugera mu gihugu cya Tanzania no kuzaririmbana na Diamond.
abakobwa
Aba ni abari bamutegereje ku kibuga cy'indege
Nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege yerekeje mu birori bya Meet and Greet byabereye mu kabyiniro ka Club Rouge muri hoteli ya Hyatt Regency mu mujyi wa Dar Es Salaam. Ne-Yo wari urinzwe bikomeye yasuhuzanyije n’abayobozi ba Vodacom na Coca Cola ndetse n’abafana bari aho. Kuri uyu wa gatandatu nibwo Ne-Yo afatanije na Diamond n’abandi bahanzi batandukanye bazataramira mu mugi wa Mwanza.
imodoka Ne Yo yagenzemo
 
 
iyi niyo modoka yamuvanye ku kibuga cy'indege
Abafana baje kwakira Ne-Yo yaba ku kibuga cy’indege ndetse no muri Meet and Greet bari biganjemo ab’igitsina gore ndetse n’abanyamakuru batandukanye bo muri Tanzania.
Reba amafoto y'uko byari byifashe
abakobwa
Aha ni muri Meet and Greet
Ne Yo
Ne- Yo ni uwo w'umupira w'umukara w'ingofero
abanyamakuru
abanyamakuru bari babukereye
abakobwa
Abakobwa bitabiriye Meet and Greet ku bwinshihttp://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/ne-69008.html
Previous
Next Post »