Big Brother Africa yongeye 


Irushanwa rya Big Brother Africa ntirikibaye muri 2016 kuba nyuma y’uko mu mwaka wa 2015 ritabaye kubera ibibazo n’inzitizi zabaye mu mitegurire yaryo.
Big Brother Africa, ni irushanwa ry’imibanire, aho bahuriza hamwe mu nzu abantu bavuye mu bihugu bitandukanye, bakabaho mu buzima butambutswa kuri Televiziyo ari naho bahera batanga amanota bamwe bakavamo kugeza hasigaye uwitwaye neza kubarusha.
Ku rubuga rwa Big Africa Fans hari inkuru ivuga ko iri rushanwa ritakibaye nk’uko byari byaratangajwe mu minsi yashize. M-Net ifatanya na Endemol gutegura Big Brother Africa yatangaje ko mu byatumye yongera kwigizwa inyuma harimo kuba bakinoza ibijyanye n’imitegurire yayo.
Itangazo rya M-Net riragira riti “M-net yifuje kubamenyesha ko Big Brother Africa itari mu mishinga yacu ya dufite vuba. Ubu ikipe yose yitaye cyane ku kureba uburyo bwo kunoza imitegurire.”
“Turashimira abakunzi bose ba Big Brother Africa batweretse ko badushyigikiye mu myaka yatambutse, tubijeje ko irushanwa rizagaruka kuri Dstv, rizaba rifite impinduka nyinshi nziza.”
Big Brother Africa yaherukaga kuba mu mwaka wa 2014, icyo gihe yegukanywe na Idris Sultan wo muri Tanzania. Ni na bwo bwa mbere u Rwanda rwaryitabiriye, rwahagarariwe na Nkusi Arthur na Frankie Joe.
Muri 2014 hatsinze Umunyatanzaniya witwa Idris Sultan
Previous
Next Post »