Isheja Sandrine agiye kurushinga
 


Loading...
Umunyamakuru Isheja Sandrine ari mu myiteguro yo gusezerana n’umukunzi we Kagame Peter uherutse kumwambika impeta y’urukundo nk’ikimenyetso cy’uko azamugira umugore.

Isheja Sandrine na Kagame Peter bazasezerana kuwa 16 Nyakanga 2016. Nyuma y’uko itariki y’ubukwe imenyekanye, inshuti zabo zatangiye kwerekana ko zishimiye umwanzuro wa bombi.
Kagame Peter yambitse Isheja Sandrine impeta y’urukundo kuwa 5 Nzeri 2015 mu birori by’isabukuru y’uyu mukobwa. Ni umunsi w’amateka kuri Isheja Sandrine kuko ari nabwo yemereye inshuti ko bazabana akaramata.
Isheja Sandrine agiye kurushinga nyuma y’uko mu mpera za 2015 yatangarije IGIHE ko mu gihe kitarenze imyaka ibiri azaba yamaze gusezera ku busiribateri akinjira mu cyiciro cy’abubatse izabo.
Bazarushinga kuwa 16 Nyakanga 2016
Yagize ati,“Yego ibyo biri muri gahunda kandi si kera ni vuba ntabwo imyaka ibiri yashira”.
Sandrine Isheja, yakoreye amaradiyo atandukanye harimo Radio Salus, Isango Star na KFM mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro kuri ubu akaba ari gukorera Kiss Fm.
Ally Soudy yabihaye umugisha
Isheja na Kagame bagiye kurushinga
Previous
Next Post »