Ntiyiyumvisha impamvu King James yanze kumuha amasezerano

Umuhanzi Ishimwe Jean Luc (Ifoto/Irakoze R.)


Jean Luc Ishimwe w’imyaka 20, avuga ko yitabiriye amarushanwa yateguwe na King James atoranywa muri babiri ba mbere byemejwe ko bafite impano kurusha abandi mu basaga 100 bahatanaga, ariko ntiyasinyishwa amasezerano.
Aya marushanwa yateguwe na King James yabaye mu kwezi kwa Kanama mu 2015.
King James yari yateguye aya marushanwa, avuga ko agiye gushaka abahanzi bato bafite impano yasinyisha muri “Label” ye ya ‘I D’, ariko ngo nyuma siko byagenze, ndetse n’abayitabiriye ntacyo bigeze babisobanurirwaho.
Abayatsinze bavuga ko King James atigeze yifuza kubasobanurira byinshi nyuma yayo, ko gusa yababwiye ko nyuma yayo yasanze batujuje ibyo we yifuzaga, nk’uko Ishimwe Jean Luc yabisobanuriye ikinyamakuru Izuba Rirashe.
Bavuga ko ahubwo yababwiye ko yabemereye gusa kubishyurira indirimbo imwe muri Studio itunganya umuziki iyo ari yo yose bo bifuza gukoreramo mu Rwanda.

Ishimwe yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko na bike bamenye babisomaga mu itangazamakuru.
Yavuze ko baje kumenya ko ‘ID’ yaba yarahisemo gusinyisha umuhanzi wundi witwa ‘Yverry’, we utarigeze witabira aya marushanwa.
Gusa uyu muhanzi we avuga ko King James amushimira ibyo yamufashije, amwishyurira indirimbo imwe, akanavugira mu itangazamakuru ko yumubonyemo ubuhanga.
Avuga ko iyi ubwayo ari intambwe imwe ikomeye yamuteje.
Ishimwe yagize ati “byaramfashije kuko abantu benshi batangiye kumenya urabona [King James] ni umuntu ukomeye n’iyo yakwemerera indirimbo cyangwa akavuga ati uyu muntu afite impano hari ikintu kinini bikongereraho, ni intambwe imwe yanteresheje.”
Kuri iki kibazo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagerageje kuvugisha King James ntibyashoboka.
Gusa, kuri aba bahanzi, King James aheruka gutangariza Ikinyarwanda ati “sinavuga ko ibyo nashingiragaho ijana ku ijana nabibonye, hajemo abantu baririmba neza ariko batujuje neza ibyo nari nkeneye, wenda hakazamo imyaka, wenda hakazamo amashuri, mbese hagiye hazamo utuntu dutandukanye dutuma mbona ko harimo inzitizi ku buryo wenda yazajya aboneka igihe cyose mukeneye n’ibindi nk’ibyo ngibyo”.
Jean Luc n’umuziki
Ishimwe aririmba muri Studio (Ifoto/Irakoze R.)
Ishimwe aririmba muri Studio (Ifoto/Irakoze R.)
Jean Luc Ishimwe, w’imyaka 20, yasohoye indirimbo yise ‘Uze njye nkomora’, indirimbo yishyuriwe na King James abinyujije mu mu mushinga wa ‘ID’ wo gufasha abahanzi bato bafite impano.
Ishimwe benshi mu bamuzi, haba aho yize n’aho atuye i Gikondo, bamuzi cyane nk’umubyinnyi.
Yakuze azwiho ubuhanga mu kubyina imbyino zigezweho (dance modernes), kuva akiri muto mu mashuri yisumbuye, aho yitabiriye amarushanwa menshi arimo n’ay’iserukiramuco ry’imbyino rya FESPAD muri 2010.
Ishimwe yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo yatsindaga amarushanwa yateguwe na King James, yo gushaka abahanzi bato bafite impano bakinjizwa muri Label ya ‘ID’. Abari bitabiriye aya marushanwa bose nta n’umwe King James yemeje, kuko atabonye uwo yashakaga.
Gusa Ishimwe yaje mu bitwaye neza kurusha abandi, King James abemerera kubishyurira gukorerwa indirimbo imwe.
Nta gihe kinini amaze mu muziki, kuko yawinjiyemo ubwo muri Kanama 2015, nyuma gato y’ayo marushanwa nuko atangira gusohora indirimbo ze ku giti cye.
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Ishimwe yavuze ko ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo ‘Uri Uwanjye’ iri mu njyana ya Afro-Zouk ifite n’amashusho, indi ni iyitwa ‘Uze njye nkomora’ iri mu njyana gakondo ndetse n’iyi ‘Nimpagera’ yishyuriwe na King James, yo ikaba iri mu njyana ijya kuba inkongomani ivanzemo Zouk (Sebeni).
Ishimwe ubu yiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami rya CBE (ahahoze ari SFB).
Ishimwe aririmba anicurangira gitari, nka kimwe mu bikoresho by’umuziki yifashisha mu guhimba injyana, kwandika amagambo no kuririmba. Avuga ko mu muryango we nta we abona akesha iyi nganzo, ko ahubwo ari uko yakuze akunda kubyina, nyuma aza kwiga gitari yinjira mu muziki atyo.
Ishimwe avuga ko yabyinaga mu ishuri rya Groupe Scholaire Officiel de Butare, aho yitabiriye FESPAD bakaba aba cyenda, muri 2013 aza kwitabira andi marushanwa yo kubyina yitwa ‘Dunda Style Talent Search’ yabereye kuri Petit Stade aba uwa mbere. Hari n’andi marushanwa yitwa ‘Kadance’ Ishimwe yitabiriye ari Uganda yiga muri St Laurence n’andi yo mu bigo by’amashuri.
Aganira n’Iki Kinyamakuru yavuze ko yifuza ko mu Rwanda haboneka intwari nyinshi, bitanyuze gusa muri Politiki, ahubwo binyuze mu muziki, aha agatanga urugero rw’umuhanzi Papa Wemba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo uheruka gutabaruka.
Yagize ati “Ndifuza ko umuziki wanjye wazana impinduka ku bantu benshi, nk’uko ubona Papa Wemba yapfuye ubu akaba afatwa nk’intwari kuki mu Rwanda hataboneka intwari mu banyamuziki, bitari uko umuntu yakoze politiki gusa, ahubwo ari uko yakoze umuziki? Iyo niyo ntumbero yanjye.
Previous
Next Post »