Celine Dion yakiriye igihembo cya Billboard mu marira
 
Umuririmbyi Celine Dion yongeye kuririra mu ruhame mu birori byo gutanga ibihembo bya Billboard Music Awards byaraye byatangiwe mu Mujyi wa Las Vegas mu ijoro ryo kuwa 22 Gicurasi 2016.
Celine Dion ni umwe mu bahanzi baririmbye muri ibi birori, yaririmbye iyitwa “The Show Must Go On” imwe mu zo umugabo we yakundaga akiri ku Isi.
Uyu muhanzi w’imyaka 48 y’amavuko, amaze kuririmba yatunguwe no kubona umuhungu we w’imfura René-Charles [afite abandi babiri Nelson na Eddy b’imyaka itanu] amuzaniye igihembo cya Icon award.
Celine Dion yasazwe n’ibyishimo bivanzemo umubabaro amazemo iminsi kubera urupfu rw’umugabo we maze ananirwa kwihangana amarira ashoka ku matama.
Mu kwakira igihembo, yavuze amagambo make nabwo akazibiranywa n’ikiniga. Yavuze ko asabye imbabazi ku bwo kuririra mu birori byo gutanga ibihembo bya Billboard Music Awards, benshi mu bafana na bo baturitse bararira.
Celine Dion yarize ku bw'igihembo yashyikirijwe n'umuhungu we
Yagize ati “Nsabye imbabazi. Mumbabarire ku bwo kurira. Ndashaka gukomerana n’umuryango wanjye n’abana banjye. Sinshaka kuririra imbere yanyu.
Yongeyeho ati “Murakoze cyane. Ibi ni icyubahiro cy’ikirenga. Umuziki nawukunze kuva kera mu gihe ntibuka neza.”
Ubwo Seal yahamagaraga umuhungu wa Celine Dion, uyu muhanzi yahise aturika ararira
Yahoberanye n'umuhungu we nyuma yo kumushyikiriza igihembo
Celine Dion ntiyiyumvishaga iby'igihembo yahawe
Celine n'umucuranzi ukomeye wa Violin witwa Lindsey
Previous
Next Post »