2Face yahawe Masters y’icyubahiro


Loading...
Umuhanzi wo muri Nigeria wamamaye cyane mu ndirimbo African Queen yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] y’icyubahiro Igbinedion University.
Innocent Ujah Idibia [2Face] amaze imyaka 22 akora umuziki kuko yatangiye kuririmba mu 1994. Mu ijambo ryo gushima, yasobanuye ko iyi myamyabumenyi igiye kugaragariza Afurika afite umwihariko arusha abandi bose ari nacyo ishuri ryashingiyeho riyimugenera.
Iyi mpamyabumenyi 2Face yayihawe mu birori byabereye ku cyicaro cya Igbinedion University kuwa Kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2016. Yahawe Masters mu ishami ry’ubugeni n’umuziki.
Yashimiye byimazeyo Umuyobozi wa Igbinedion University, Gabriel. Yagize ati “Mbikuye ku mutima, nshimiye Imana yatumye uyu munsi ubaho, ndanashimira Gabriel Igbinedion ku cyizere yangiriye […] Ni iby’agaciro gakomeye.”
Yize amasomo ya kaminuza muri Institute of Management & Technology mu ishami ry’Ubutegetsi n’icungamutungo.
Innocent Ujah Idibia yavutse mu 1975, ahitwa Jos muri Leta ya Plateau muri Nigeria), benshi bamumenye nka 2face Idibia. Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer. Ni umwe mu bahanzi bafite ibihembo byinshi muri Nigeria.
2Face yegukanye igihembo cya MTV Europe Music Award, icya World Music Award, bitanu bya Headies Awards (Hip-hop award), bine bya Channel O Music Video Awards , kimwe cya BET award , bine bya MTV Africa Music Awards, kimwe muri MOBO award, KORA award imwe n’ibindi byinshi bitari ku rwego mpuzamahanga.
Previous
Next Post »