Amafoto: Intimba n’agahinda mu gushyingura umusore wapfuye ku munsi w’ubukwe bwe
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Gicurasi 2016, mu irimbi rya Rusororo, aho abantu bari benshi baje gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera.
Alexis wavutse tariki ya ya mbere Mutarama 1988, yitabye Imana ku wa 28 Gicurasi 2016, ubwo haburaga amasaha make ngo imihango y’ubukwe bwe ibe.
Butoto Jules, mukuru wa nyakwigendera, avuga ko ubukwe bwa murumuna we bwari buteganyijwe kuba mu masaha ya saa sita kuko hari habaye umuganda, kuri uyu wa Gatandatu.
Yagize ati “Gusaba no gukwa byari gutangira saa sita n’igice, ibirori byose bigakomeza, nyuma hakabaho kujya gusezerana imbere y’Imana nyuma hakabaho kwiyakira.”
Butoto Jules akomeza avuga ko mu gitondo, nyakwigendera yateze moto ava Kabeza ajya i Kanombe kwa Parrain we kuko ari ho yagombaga kuza kwambarira no guhagurukira, ageze ahazwi nka Victory i Kanombe moto yari imutwaye igongana n’indi, bahita bamujyana ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
“Mu gitondo wari umunsi w’umuganda, we aravuga ngo ajye kwambarira kwa parrain we kuko ari ho bari guhagurukira. Atega moto, hashize akanya ndi mu rugo, numva telefoni impamagaye imbwira ngo Alexis yakoze impanuka, ngo nze musange i Kanombe.
Naragiye ngeze i Kanombe barambwira ngo bamujyanye muri salle d’ope (icyumba babagiramo) ngo mbe ndetse bari kumubaga ariko nta kibazo.”
Butoto akomeza avuga ko nyakwigendera yari yacitse igufwa ryo ku kibero no ku murundi ariko ngo abaganga bakababwira ngo nta kibazo araza gukira. Ibyo byatumaga bumva ko ubukwe busibye ariko ko umurwayi aza gukira.
Ariko “twaje gutungurwa no kubwirwa ko Alexis yitabye Imana mu masaha ya saa saba.” Nk’uko yakomeje abisobanurira abitabiriye umuhango wo gushyingura.
Nyakwigendera yari yasezeraniye mu Murenge wa Kanombe ku wa kane tariki ya 26 Gicurasi 2016.
ConversionConversion EmoticonEmoticon