Amafoto: Intimba n’agahinda mu gushyingura umusore wapfuye ku munsi w’ubukwe bwe
Agahinda kari kose ku mukobwa wari ugiye gukorana ubukwe na nyakwigendera (witangiriye itama) (Ifoto Ndayishimye JC)
Intimba
n’agahinda byari byinshi ubwo hashyingurwaga Nziruguru Alexis wapfuye
azize impanuka ku munsi w’ubukwe bwe, hano mu Mujyi wa Kigali.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Gicurasi 2016, mu
irimbi rya Rusororo, aho abantu bari benshi baje gufata mu mugongo
umuryango wa nyakwigendera.
Alexis wavutse tariki ya ya mbere Mutarama 1988, yitabye Imana ku wa
28 Gicurasi 2016, ubwo haburaga amasaha make ngo imihango y’ubukwe bwe
ibe. Aha umukunzi wa nyakwigendera yari mu rusengero bamaze gushyingura (Ifoto Ndayishimye JC)
Butoto Jules, mukuru wa nyakwigendera, avuga ko ubukwe bwa murumuna
we bwari buteganyijwe kuba mu masaha ya saa sita kuko hari habaye
umuganda, kuri uyu wa Gatandatu.
Yagize ati “Gusaba no gukwa byari gutangira saa sita n’igice, ibirori
byose bigakomeza, nyuma hakabaho kujya gusezerana imbere y’Imana nyuma
hakabaho kwiyakira.” Butoto Jules mukuru wa nyakwigendera witangiriye itama (Ifoto/Ndayishimye JC)
Butoto
Jules akomeza avuga ko mu gitondo, nyakwigendera yateze moto ava Kabeza
ajya i Kanombe kwa Parrain we kuko ari ho yagombaga kuza kwambarira no
guhagurukira, ageze ahazwi nka Victory i Kanombe moto yari imutwaye
igongana n’indi, bahita bamujyana ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
“Mu gitondo wari umunsi w’umuganda, we aravuga ngo ajye kwambarira
kwa parrain we kuko ari ho bari guhagurukira. Atega moto, hashize akanya
ndi mu rugo, numva telefoni impamagaye imbwira ngo Alexis yakoze
impanuka, ngo nze musange i Kanombe.
Naragiye ngeze i Kanombe barambwira ngo bamujyanye muri salle d’ope
(icyumba babagiramo) ngo mbe ndetse bari kumubaga ariko nta kibazo.” Aha ni ku irimbi rya Rusororo ahashyinguwe nyakwigendera Nziruguru Alexis (Ifoto/Ndayishimye JC)
Butoto akomeza avuga ko nyakwigendera yari yacitse igufwa ryo ku
kibero no ku murundi ariko ngo abaganga bakababwira ngo nta kibazo araza
gukira. Ibyo byatumaga bumva ko ubukwe busibye ariko ko umurwayi aza
gukira.
Ariko “twaje gutungurwa no kubwirwa ko Alexis yitabye Imana mu masaha
ya saa saba.” Nk’uko yakomeje abisobanurira abitabiriye umuhango wo
gushyingura.
Nyakwigendera yari yasezeraniye mu Murenge wa Kanombe ku wa kane tariki ya 26 Gicurasi 2016. Abantu batandukanye babanye na nyakwigendera bashyize indabo ku mva ye (Ifoto/Ndayishimye JC)Inshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera zishyira indabo ku mva ye (Ifoto/Ndayishimye JC)Abasore b’inshuti za nyakwigendera (Ifoto/Ndayishimye JC)Umusore wapfuye ku munsi w’ubukwe bwe yashyinguwe mu Irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo (Ifoto/Ndayishimye JC)Inshuti za nyakwigendera (Ifoto/Ndayishimye JC)Agahinda kagaragaraga ku maso ya benshi (Ifoto Ndayishimye JC)
This is dummy text. It is not meant to be read. Accordingly, it is difficult to figure out when to end it. But then, this is dummy text. It is not meant to be read. Period.
ConversionConversion EmoticonEmoticon