The Ben yatangaje uko afata Ben Kayiranga wamwifurije kuba icyamamare ku isi

Mu minsi ishize umuhanzi Ben Kayiranga yakoranye indirimbo na The Ben bayita‘Only You’ ikundwa n'abatari bacye. Icyo gihe Ben Kayiranga yatangaje ko The Ben ari umuhanzi akundira ubuhanga bwe,ijwi rye ryiza n'ibindi bityo akaba amwifuriza kwamamara ku isi ndetse avuga ko ubuhanga bwe no guca bugufi kwe bizamufasha kubigeraho.
Mu gihe amashusho y’indirimbo’Only You’ya Ben Kayiranga na The Ben ari hafi kujya hanze, kuri ubu bashyize hanze Lyric Video. Ben Kayiranga wari uherutse gutangaza ko agiye gusezera mu muziki,yashimiye cyane The Ben,umuhanzi nyarwanda w’umuhanga yifuje kuva kera ko bakorana indirimbo. Yagize ati:
Ndagushimira cyane Ben Mugisha Gisa(The Ben) kubw’iyi ndirimbo ONLY YOU…. Nashimishijwe cyane no gukorana nawe, ukuntu ushimishije, uko uri imfura,uko wiyoroshya n’ubuhanga bwawe bizagufasha kuzaba umuhanzi mpuzamahanga….. ufite byose byagufasha gutsinda muvandi….. iryo jwi ryawe ryiza n’indirimbo nziza.
Ben Kayiranga Fcbk
Mu kiganiro na Inyarwanda.com The Ben yagize icyo avuga kuri Ben Kayiranga baherutse gukorana indirimbo. The Ben yavuze ko ari’ibyiciro kinini kuba barakoranye indirimbo kuko Ben Kayiranga ari umuhanzi yakuze areba ndetse we kimwe n’urungano rwe bakaba baramwigiyeho byinshi. The Ben yagize ati:
Ni ibintu by’igiciro kinini, Kayiranga ni umuntu nakuze ndeba kandi benshi murungano twabaye inspired n’impano ye. So byaranshimishije cyane(gukorana indirimbo na Ben Kayiranga).
The Ben ni umuhanzi nyarwanda kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Ben Kayiranga we ari kubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa. Bombi ni abahanzi bakunzwe n’abatari bacye mu Rwanda no hanze kubera ubuhanga bwabo ndetse n’uburyohe bwuje ibihangano byabo.


The Ben yifurizwa na Ben Kayiranga kuba umuhanzi w'icyamamare ku isi
Previous
Next Post »