Bruce Melody, Christopher na Urban Boyz batangiranye umurindi muri PGGSS

Primus Guma Guma Super Star yatangiriye mu Mujyi wa Gicumbi kuwa 14 Gicurasi, abahanzi icumi bahatanye baririmbye mu gitaramo gifatwa nk’icyo kwipima ari naho hagaragarira abakanganye mu kugira abafana ari nacyo kiza imbere mu bigenderwaho bagena uwegukana igikombe.
Bruce Melody, Christopher na Urban Boyz, baje ku isonga mu gushimisha abafana ndetse bakiranywe urukundo rukomeye ku buryo byagaragaye ko batangiranye ingufu irushanwa ndetse bari mu b’imbere batijwe umurindi n’abakunzi ba muzika.
Christopher na Bruce Melody bari guhatanira iri rushanwa ku nshuro ya Gatatu mu gihe Urban Boyz imaze kuryitabira inshuro enye zakagombye kuba eshanu iyo bemera guhatana muri 2015.
Mu bitaramo bizenguruka igihugu Urban Boyz iri mu bahanzi bagaragaza ko bafite umubare munini w’abafana ndetse byagiye bigaragara mu nshuro bitabiriye PGGSS kuva mu mwaka wa 2011.
Igitaramo cyatangiriye kuri Danny Vumbi gikonje
Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bari bitezweho ibitangaza kuko azwiho indirimbo zikunzwe cyane kandi zitigisa abafana bitewe n’umudiho ndetse n’uburyohe zifite.
Mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Gicumbi yaratunguranye aririmbira abafana bipfumbase abandi ukabona bamwitegereza gusa ku buryo washoboraga gukeka ko izina rye ritageze mu Karere ka Gicumbi gusa yarahanyanyaje abava imbere anababwiye ko ‘yishimiye uko bamwakiriye’.
Danny Vumbi ni we ubimburiye bwa mbere [umwanya benshi bavuga ko kuwuririmbaho bisa no kurwana n’Isi], abafana bari bagikonje abandi ubona batarinjira mu gitaramo neza gusa ntibyaba urwitwazo kuko abagize akanama nkemurampaka bo ikaramu baba bavuye mu rugo bayityaje.
Yaririmbye indirimbo ze zizwi gusa nka ‘Ni Danger’ akurikizaho iyitwa ’Baragowe’ asoreza kuri ’Ni Uwacu’.
Bruce Melody utinywa na benshi….
Danny Vumbi akiva ku rubyiniro, Bruce Melody yahise yongeza ibyishimo mu bafana. Na we bakimuhamagara, abafana bahise bajya mu bicu bamwereka ko amaze kugira umubare munini w’abakunzi; ibintu byarahindutse ku buryo byasaga nk’aho aribwo igitaramo gitangiye na bake bari bafite Danny Vumbi ku mutima bahita bamwibagirwa bose bereka urukundo ‘Igitangaza’ nk’uko yiyita.
Kuva ku ndirimbo ye ya mbere ‘Ndakwanga’ ’Ntujya unkinisha’ kugeza ku yitwa ’Umutwe’ari nayo yasorejeho, abafana bari bakiririmbana na we ari nako basimbukira mu kirere.
Uko yarangizaga kuririmba indirimbo yabazaga abafana niba bishimye, bose bagaterurira icya rimwe babihamya. Indirimbo yitwa ‘Umutwe’ iri mu zibyinitse cyane z’uyu muhanzi yarishimiwe bikomeye ndetse yabavuye imbere ubona ko bari bakinyotewe.
Mu banyamakuru n’abakurikirana iby’umuziki nyarwanda wumvaga mu biganiro bavuga ko ‘uyu mwaka ari uwa Bruce Melody’ abandi bakavuga ko ‘ahanganye na Christopher’, umusore bari mu cyiciro kimwe cy’abafite ingufu mu kuririmba live neza.
Christopher, ikipe ihanganye na Bruce Melody
Abafana bagitekereza ku byo Bruce Melody yabakoreye, MC Anita Pendo yahise ahamagara Christopher ibintu bihindura isura kurushaho. Christopher yari amaze igihe kirenga umwaka ataririmbira i Gicumbi ndetse nabyo biri mu byamufashije cyane kuko wabonaga ku maso bose bari bamukumbuye.
Indirimbo yaririmbye zose kuva kuri ’Agatima’, ’Dutegereje iki’ na ’Birahagije’ wasangaga abafana baziririmba nk’abazihimbye, amagambo azigize [lyrics] bayafashe mu mutwe.
Christopher yavuye i Gicumbi avuze ko yagarutse mu irushanwa gutwara igikombe ndetse upimye imyitwarire ye n’iya Bruce Melody haba mu bwinshi bw’abafana n’ubuhanga bombi bafite mu kuririmba nta kabuza bigaragara ko ari bo bahanganye.
Mu by’ingenzi bishingirwaho mu guhitamo uhiga abandi harimo (1) Uburyo umuhanzi akunzwe (Popularity), (2) Uburyo umuhanzi aririmba anitwara ku rubyiniro , (3) Uko asa ku rubyiniro (Stage appearance) , imyifatire (Discipline) n’uburyo ashyigikirwa n’abafana.
Mu byitabwaho cyane, abagize akanama nkemurampaka bareba imiririmbire cyane cyo kimwe n’imyitwarire y’umuhanzi hanyuma igikundiro cy’umuhanzi kikazagaragazwa n’amatora yo kuri telefone.
Christopher yavuze i Gicumbi agize ati “Nagarutse mu irushanwa, naje gutwara igikombe […] Igikombe ni icyacu. Sibyo?”
Urban Boyz igomba gucunga izamu ryayo
Itsinda rya Urban Boyz, riza mu bahanzi ba mbere bakunzwe muri iki gihe. Rimaze igihe kinini mu irushanwa ndetse ryagaragaje ko rifite imbaga y’abafana, bizagorana ko uwo rizirukansa azarirusha intambwe.
Urban Boyz ikigera imbere y’abafana, bose nk’abitsamuye bakomye mu mashyi abandi batangira kubahamagara mu mazina yabo abandi batangira kubyina mbere y’umuziki. Mu bagaragaje umurindi cyane, ni abafana bitwa ‘Swagga Family’ bari baje gufana baturutse i Kigali.
Byagaragaye ko nubwo Urban Boyz yishimiwe cyane yari yitwaje abafana ari nacyo kigushamo abatifite ku mufuka. Mu mwaka washize, abagize akanama nkemurampaka bavuze ko iby’abahanzi bitwaza abafana bizwi ndetse mu gutanga amanota bafite uko babigenza.
Abafana ba Urban Boyz banitwaye nabi i Gicumbi kugeza ubwo babiri mu bateje akaduruvayo batawe muri yombi. Ibi nabyo nta wahakana ko bidatesha amanota abo baba bashyigikiye.
Urban Boyz nayo yavuze ko intego yayo ari ugutwara igikombe, cyo kimwe na Bruce Melody ndetse na Christopher na bo ntibabivana mu kanwa. Aba basore babiri ni imbogamizi ikomeye kuri Urban Boyz hashingiwe ahanini ku miririmbire n’igikundiro basigaye bafite.
Urban Boyz igizwe n’abahanzi bakuru mu muziki ariko bafite ubushobozi buri munsi cyane y’ubwa Bruce Melody na Christopher na bo batangiye bagaragaza amashagaga ko gutwara igikombe bishoboka.
Previous
Next Post »