Ingabo za Somalia zishe abarwanyi 15 bikekwa ko ari aba Al-Shabab


Ingabo za Somalia zibarizwa mu mutwe w’abakomando zishe abarwanyi 15 bikekwa ko ari aba Al- Shabab mu gitero cyabaye ku nkambi y’uyu mutwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu mu karere ka Galgadud.
Qadar Mohamed Ali, umuyobozi muri ako karere, yabwiye Ijwi rya Amerika, ko icyo gitero cyari kigamije gusambura inkambi ya Al- Shabaab no gushegesha ubushobozi bwayo bwo gutegura no kugaba ibitero mu karere, ndetse ko mu bishwe harimo n’abakomando bakomeye b’uyu mutwe.
Yavuze ko ingabo za Somaliya zafashe intwaro zirasa amagerenade na za mortier muri kandi ko nta n’umwe wishwe cyangwa ngo akomereke.
Icyo kije gikurikira ikindi cyabereye ku nkambi ya Al- Shabaab ahitwa Toratow, hafi y’ibilometero ijana mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Somaliya, Mogadisho kuri uyu wa Kabiri. Muri icyo gitero ngo umubare utazwi kugeza ubu w’abarwanyi b’uyu mutwe barafashwe cyangwa baricwa.
Kuva muri 2006, Al-Shabaab ikomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Somalia no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange igamije kwimakaza amahame y’idini ya Islam. Nubwo wambuwe uduce twinshi wagenzuraga ku bufasha bw’ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uracyagaba ibitero by’amagerenade n’imbunda.
Icyo wagabye kuri Kaminuza ya Garissa muri Kenya umwaka ushize cyaguyemo abantu bagera kuri 148.
Previous
Next Post »