Amafoto y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Abanyakarongi
Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Karere ka Karongi, aho yaganiriye n’abatuye aka karere barimo n’abandi bari baturutse hirya no hino ngo bamugezeho ibibazo bafite.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku gushishikariza abatuye aka karere kugira umuco wo gukora, kandi bagakora ibibafitiye inyungu.
Yagize ati “Dufatanyije twese, tuzamure abagikennye cyane. Inzego za Leta n’abaturage twese tugomba gufatanya mu rugamba rw’iterambere. Ibyo tuganira ni ibitugeza ku majyambere, ibituma duhindura imyumvire yacu ikaba myiza. Guhindura imyumvire bidufasha gukora vuba tukihuta mu iterambere.”
Ku wa Mbere kandi muri aka Karere, Perezida Kagame yatashye umushinga wa Kivu Watt uri mu Kiyaga cya Kivu, aho babyaza amashanyarazi gaz methane iboneka muri iki kiyaga.
Agaruka kuri iki gikorwa, Perezida Kagame yagize ati “Umushinga uhindura gaz yo mu Kivu ikabyara amashanyarazi werekana ibishoboka mu kwikura mu bukene. Turashaka ko umubare w’abafite amashanyarazi muri aka Karere wiyongera bityo inganda zigakora n’ubukerarugendo bukiyongera.”
Abaturage batandukanye bamugejejeho ibyifuzo n’ibibazo biba byarananiranye mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abavuga ko bambuwe na ba rwiyemezamirimo, maze Perezida Kagame agenda akemura ibyashobokaga ako kanya naho ibindi abishinga abayobozi batandukanye bireba ari na ko yasabye ko n’abatabonye umwanya wo kubaza bakwegera abayobozi bakabagezaho ibibazo n’ibyifuzo byabo.
Muri Kamena 2015 ni bwo Perezida Kagame yaherukaga kuganira n’abaturage bo mu Karere ka Karongi, bikaba byashimishije aba baturage kuko ngo nta mwaka wari washira abasuye. http://izubarirashe.rw/2016/05/amafoto-yikiganiro-perezida-kagame-yagiranye-nabatuye-i-karongi/
REBA AMAFOTO Y’URU RUZINDUKO
ConversionConversion EmoticonEmoticon