Ubwo Perezida Kagame yageraga mu murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi kuganira n'abaturage (Ifoto/Village Urugwiro)
Kuri
uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko
mu Karere ka Karongi, aho yaganiriye n’abatuye aka karere barimo
n’abandi bari baturutse hirya no hino ngo bamugezeho ibibazo bafite.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku gushishikariza abatuye
aka karere kugira umuco wo gukora, kandi bagakora ibibafitiye inyungu.
Yagize ati “Dufatanyije twese, tuzamure abagikennye cyane. Inzego za
Leta n’abaturage twese tugomba gufatanya mu rugamba rw’iterambere. Ibyo
tuganira ni ibitugeza ku majyambere, ibituma duhindura imyumvire yacu
ikaba myiza. Guhindura imyumvire bidufasha gukora vuba tukihuta mu
iterambere.”
Ku wa Mbere kandi muri aka Karere, Perezida Kagame yatashye umushinga
wa Kivu Watt uri mu Kiyaga cya Kivu, aho babyaza amashanyarazi gaz
methane iboneka muri iki kiyaga.
Agaruka kuri iki gikorwa, Perezida Kagame yagize ati “Umushinga
uhindura gaz yo mu Kivu ikabyara amashanyarazi werekana ibishoboka mu
kwikura mu bukene. Turashaka ko umubare w’abafite amashanyarazi muri aka
Karere wiyongera bityo inganda zigakora n’ubukerarugendo bukiyongera.” Perezida Kagame yasabye abatuye i Karongi ko basabwa gukora cyane (Ifoto/Village Urugwiro)
Abaturage
batandukanye bamugejejeho ibyifuzo n’ibibazo biba byarananiranye mu
buyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abavuga ko bambuwe na ba
rwiyemezamirimo, maze Perezida Kagame agenda akemura ibyashobokaga ako
kanya naho ibindi abishinga abayobozi batandukanye bireba ari na ko
yasabye ko n’abatabonye umwanya wo kubaza bakwegera abayobozi
bakabagezaho ibibazo n’ibyifuzo byabo.
Muri Kamena 2015 ni bwo Perezida Kagame yaherukaga kuganira
n’abaturage bo mu Karere ka Karongi, bikaba byashimishije aba baturage
kuko ngo nta mwaka wari washira abasuye. http://izubarirashe.rw/2016/05/amafoto-yikiganiro-perezida-kagame-yagiranye-nabatuye-i-karongi/ REBA AMAFOTO Y’URU RUZINDUKO Perezida Kagame yakiriwe n’abaturage benshi i Karongi (Ifoto/Village Urugwiro)Nyuma yo kubagezaho ijambo, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abaturage b’i Karongi (Ifoto/Village Urugwiro)Abaturage bamugejejeho ibibazo n’ibyfuzo bafite (Ifoto/Village Urugwiro)Bamwe mu bayobozi basabwe na Perezida Kagame gukurikirana ibibazo by’abaturage ngo bikemuke vuba (Ifoto/Village Urugwiro)Abayobozi
barimo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis
bafashije Perezida Kagame gusubiza ibibazo by’abaturage (Ifoto/Village
Urugwiro)Abaturage bishimiye cyane uburyo Perezida Kagame abonera ibisubizo abamugejejeho ibibazo (Ifoto/Village Urugwiro)Abahanzi Intore Tuyisenge na Senderi basusurikije abatuye i Karongi (Ifoto/Village Urugwiro)
This is dummy text. It is not meant to be read. Accordingly, it is difficult to figure out when to end it. But then, this is dummy text. It is not meant to be read. Period.
ConversionConversion EmoticonEmoticon