Imyambarire idasanzwe mu birori bya Billboard Music Awards 


Loading...
Mu Mujyi wa Las Vegas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika habereye ibirori byo gutanga ibihembo bikomeye mu muziki bya Billboard Music Awards umwaka wa 2016 , byaranzwe n’imyambarire idasanzwe uhereye kuri Ciara wabiyoboye kugeza ku bahanzi baririmbye.
Umuhanzi Ciara [wahoze ari umugore wa Future] yayoboye ibirori afatanyije na Ludacris. Uyu mugore yari yambaye ikanzu ijya gusa n’ibara ry’icyuma cy’umuringa, ni imwe mu zavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo ibi bihembo byatangwaga kubera uburyo yagaragazaga amabere ye.
Mu bandi bahanzi bambaye bidasanzwe harimo Rihanna watambutse kuri tapi itukura mu ikanzu [imeze nk’ishati ndende] ifite ibifungo ku gice cy’imbere. Mu gitaramo hagati, Rihanna yahinduye yambara indi kanzu ndende ariko igaragaza igice cyo hejuru ku buryo n’amabere yagaragaraga.
Ibirori byitabiriwe n’amazina akomeye mu muziki wo ku Isi, abakinnyi ba filime, abanyamakuru b’ibyamamare n’izindi ngeri z’abantu bakomeye. Abahanzi barimo Britney Spears, Rihanna, Kesha na Madonna baririmbye. By’umwihariko Madonna yakoze umuhango wo kwibuka Prince uherutse kwitaba Imana.
Ciara yari yambaye ikanzu iteye itya
Ciara n'umukunzi we Russell Wilson bitegura kurushinga
Britney Spears yanatahanye igihembo
Mila Kunis na bagenzi be bakinana filime "Bad Moms", Kristen Bell na Kathryn Hahn
Kate Beckinsale
Ariana Grande
Abakobwa bagize itsinda Fifth Harmony
Josh Ostrovsky na Michael Strahan bari babyambariye
Umuhanzi mu njyana ya Electro-pop Z LaLa yari yambaye ikanzu ikozwe nk'umutego
Umuhanzi Ashley Frangipane
Serayah McNeill uzwi cyane mu mashusho y'indirimbo "Bad Blood"
Umuhanzi Lauren Giraldo
Umunyamakuru wa E!News , Sibley Scoles
Umucuranzi wa gitari Pete Wentz uzwi mu itsinda Fall Out Boy
Joe Jonas na bagenzi be bo mu itsinda DNCE
Ubwo Rihanna yakiraga igihembo cye
Yaririmbye yambaye indi kanzu
Heidi Klum na Michael Strahan bahamagaye The Weeknd nk'umuhanzi wahawe igihembo cya mbere
The Weeknd yagituye Prince. Hano bari kumwe amushyikiriza igihembo muri American Music Awards 2015
The Weeknd na Meghan Trainor
The Weeknd yegukanye ibihembo umunani
Justin Bieber yiyerekanye yiyogoshesheje
Britney Spears ari mu bahanzi baririmbye
Britney Spears yakoresheje imbaraga nyinshi
Ciara na Ludacris bayoboye ibirori
Demi Lovato
Ariana Grande
Blake Shelton na Gwen Stefani hano baririmbaga iyitwa "Go Ahead And Break My Heart"
Blake Shelton na Gwen Stefani nyuma yo kuririmba
Madonna yunamiye Prince
Stevie Wonder yafashije Madonna
Celine Dion yaririmbye iyitwa The Show Must Go On
Umuhungu we Rene Charles Angelil yahise amuzanira igihembo undi aratungurwa
Wiz Khalifa ashyikirizwa igihembo na Ashton Kutcher
Meghan Trainor hano yaririmbaga iyitwa "No"
Umuhanzi Pink
Previous
Next Post »