Ukuri kwa Diamond n’ikizungerezi bashinjwa kuryamana


Loading...
Umuhanzi Diamond Platnumz yihakanye yivuye inyuma umukobwa witwa Lynn bivugwa ko bafitanye umubano udasanzwe, ngo byavuzwe n’abashaka kumuteranya n’umugore we Zari Hassan akunda by’ikirenga.
Lynn w’imyaka 19 y’amavuko azwi cyane muri Tanzania nk’umwe mu bakobwa b’ibizungerezi bifashishwa mu mashusho y’indirimbo. Mu minsi yashize yagaragaye mu mashusho y’iyitwa ‘Kwetu’ y’umuhanzi Raymond ukorera umuziki muri WCB [Waasafi Classic Baby] ya Diamond.
Ikinyamakuru Bongo 5 gitangaza ko Lynn na Diamond bakekwaho kugirana umubano uhishe byinshi ndetse byavuzwe ko mu minsi yashize baryamanye ari nacyo cyatumye uyu mukobwa atukwa.
Bwa mbere, Diamond yanyomoje amakuru y’urukundo rw’ibanga hagati ye na Lynn. Yavuze ko ari ikinyoma cyahimbwe n’abatishimiye kumubona abanye n’umugore we Zari, gusa yabaciye intege avuga ko ‘azamukunda kugeza ku ndunduro’.
Yashyize ifoto ye na Zari kuri Instagram, yandikaho agira ati “Mutima wa Simba [izina rishya yiyita] !!! Bagerageza gushaka icyadutanya ariko ntabwo bazabishobora. Ndagukunda kugeza ku ndunduro Zari The Boss Lady.”
Diamond na Lynn ngo batangiye kugirana umubano udasanzwe mu mezi asatira impera z’umwaka wa 2015 gusa ibyo kuba bararyamanye byavuzwe kuva mu cyumweru gishize. Abavuga ko Diamond yaryamanye na Lynn ni bo bakije umuriro waje kwenyegezwa n’igihiriri cy’abafana ba Wema Sepetu bagaragaje ko bashyigikiye uyu mukobwa.
Byavugwaga ko Zari umugore wa Diamond yababajwe cyane n’izi nkuru zivugwa ku mugabo we nubwo ababivuga nta gihamya berekana.
Diamond na Zari bafitanye umwana witwa Tiffah
Lynn yakundaga gushyira amafoto ya Diamond kuri Instagram ye
Lynn ukekwaho kuryamana na Diamond
Lynn uvugwaho kuba mu rukundo rw'ibanga na Diamond
Previous
Next Post »