Dj Pius yasubije abatutse Nickita ushinjwa kwambara ubusa mu ndirimbo ‘Agatako’    


Ndoli Nickita umukobwa wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ‘Agatako’ ya Dj Pius na Chameleone, imwe mu zikunzwe mu Rwanda na Uganda, amaze iminsi yakira ubutumwa bwiganjemo ibitutsi no kumushinja kwiyandarika ahanini kubera imyambarire ye.

Ku mbuga nkoranyambaga za Instagram na Facebook hamaze iminsi hacicikana amafoto ya Nickita Ndoli aherekejwe n’amagambo amwibazaho cyo kimwe n’ibitutsi aryozwa guta umuco abandi bakamushinja uburaya nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Agatako’.
Ndoli Nickita w’umunyamideli, avuga ko abikora by’umwuga ashakisha imibereho no kwiteza imbere, ndetse ku myambarire ye. Dj Pius nyir’iyi ndirimbo na we yunze mu rya Nickita avuga ko ibyo yakoze mu ndirimbo ‘Agatako’ ari akazi akaba atumva impamvu abantu bamutuka.
Mu butumwa burebure yanditse kuri Instagram, Rickie Pius Rukabuza [Dj Pius] yavuze ko atumva impamvu Ndoli Nickita akomeje gutukwa ashinjwa kwambara ubusa nyamara ibyo yakoze ari akazi gasanzwe nk’umunyamideli.
Ubutumwa bwa Dj Pius buragira buti :
Ndabaramukije mwese. Uyu mwari ku batamuzi yitwa Ndoli Nickita. Ni umwana w’Umunyarwandakazi ugaragara mu mashusho y’ indirimbo mperutse gushyira hanze nakoranye na Jose Chameleone yitwa Agatako.
Nakomeje gukurikirana ibitekerezo abantu bagiye bamuvugaho kuri konti ye ya Instagram bintera kugira ibyiyumviro byinshi.
1. Ese koko mubona gukoresha Abanyarwandakazi muri video zacu atari ukwiteza imbere?
2. Ese koko buriya ni ubwambure yagaraje ?
3. Nonese video ziharawe nka Zigo Remix ya AY na Work ya Rihanna mwirirwa mureba kuri Televiziyo zacu n’ahandi zo ko zitabatera ikibazo.
4. Nonese tujye dukoresha banyamideli b’abanyamahanga kugira ngo ibitutsi bitagaruka ku Banyarwandakazi?
5. Ese wowe nk’umwari ushaka kuba umunyamwuga mu mideli wumva gukoreshwa muri video ukishyurwa bitaba ari akazi kagutunga uramutse ubigize umwuga?
6. Wowe nk’umubyeyi uramutse ubyaye umukobwa mwiza wakoreshwa muri video akaba yanagutunga wamubera manager?
Ngaho nimunsubize ubwo imyanzuro ndayikura mubitekerezo byanyu. Murakoze!
Uncle Austin ari mu batanze ibitekerezo aho yagize ati «Twige gukunda ibyacu n’iby’abacu naho ubundi tuzahora twumva ko iby’abandi ari byo byiza kandi ab’ahandi baratangiye kwiruka baza iwacu […] Pallaso ni urugero rwiza. »
Dj Pius avuga ko atumva impamvu abantu batuka Nickita
Ally Soudy yunzemo agira ati « Nibaza ko mu buzima umuntu yakwishimira gukora icyo akunda, akarusho bikagutunga kandi bitabangamiye kamere yawe ndetse n’amategeko igihugu kigenderaho. Icyo wakora cyose kitanyuranyije n’amategeko cyangwa guta igihe cyawe ,kuri njye ntacyo byantwara. »
Kuri konti ya Instagram ya Ndoli Nickita hariho menshi mu mafoto yifotoreje muri hoteli akandikaho ko yari mu Mujyi wa Kampala. Menshi amugaragaza yambaye utwenda duto, yicaye ku mazi yambaye bikini, ahagaze mu cyumba yambaye ikariso n’izindi.
Aya mafoto ya Nickita ari mu yakwirakwijwe kuri Internet abantu bamwibaza abandi bakamutuka bamushinja guta umuco gusa uko agaragara mu ndirimbo ‘Agatako’ byahumiye ku mirari.
Imyambarire ya Nickita yavugishije benshi kuri Instagram
Imwe mu mafoto ya Ndoli Nickita
Previous
Next Post »