Kigali:Uduce twayogojwe n’ubusambanyi twashyizwemo umukozi ukwirakwiza udukingirizo
 


Nibura abantu ibihumbi 12 buri mwaka mu Rwanda bandura agakoko gatera sida mu gihe ku Isi abagera kuri miliyoni 20 aribo bandura aka gakoko.
Minisiteri y’Ubuzima ihora ishyira ingufu mu kugabanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2016, ni bwo umuryango AHF (AIDS Healthcare Foundation) ufasha mu kurwanya Virusi itera Sida ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bafunguye ku mugarararo mu gace k’ahitwa kuri 40 gaherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, inzu izajya ikoreramo umukozi ushinzwe guha udukingirizo tw’ubuntu abaturage badukeneye.
Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yavuze ko impamvu iyi gahunda yatangiriye muri aka gace ari uko abagera ku 8% batuye mu murenge wa Rwezamenyo byagaragaye ko banduye agakoko gatera Sida.
Yagize ati “ Urebye ni kamwe mu gace kagaragaramo ubusambanyi cyane.Mu mwaka umwe mu Rwanda dutanga udukungirizo miliyoni 20 ;hano muri aka gace gusa ho turategaya kujya dutanga udukingirizo miliyoni ku mwaka.”
Yakomeje agaragaza ko ubu aribwo buryo bwiza bahisemo gukoresha mu rwego rwo kugira ngo abaturage bajye babona udukingirizo mu buryo bworoshye cyane cyane mu duce turangwamo ubusambanyi cyane kurusha utundi.
Ku bijyanye n’impungenge z’uko abacuruzi bacuruza udukingirizo mu maduka atandukanye bashobora kujya bacuruza n’utu dutangirwa ubuntu. Dr Sabin yagize ati “ Utu dufite ibara ryatwo, ku buryo uzaba asobanukiwe ako yahawe aha n’ako yahawe mu iduka azajya abibona ko bamugurishije ikintu cy’ubuntu, kandi n’amategeko ahantu umuntu ucuruza ikintu gitangirwa ubuntu.”
Iradukunda Solange w’imyaka 16 ukora uburaya yabwiye IGIHE ko yishimye cyane kuba abonye ahantu azajya akura udukingirizo tw’ubuntu.
Yagize ati “ Ndadukoresha ariko natuguraga amafaranga yanjye kandi tune twatuguraga amafaranga 500, bigiye kumfasha.”
Izi nzu zizajya zikoreramo umukozi ushinzwe guha abaturage bakeneye udukingirizo zanashyizwe no mu tundi duce turangwamo ubusambanyi nko mu Migina i Remera mu Karere ka Gasabo ndetse n’ahitwa muri Sodoma i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Aho umukozi ukwirakwiza udukingirizo ku buntu azajya akorera
Bamwe batangiye guhabwa iyi serivisi ku buntu
Bamwe mu bari bitabiriye itangizwa ry'iki gikorwa bari babyishimiye
Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi ushinzwe kurwanya Sida n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinahttp://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-uduce-twayogojwe-n-ubusambanyi-twashyizwemo-umukozi-ukwirakwiza

Previous
Next Post »