Hasobanuwe impamvu zo kongerera amapeti umuhungu wa Perezida Museveni

Kuwa Mbere w’iki cyumweru, nibwo umuhungu w’imfura wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Muhoozi Kainerugaba yazamuwe mu ntera, akurwa ku ipeti rya Brigadier General agirwa Major General, kugira ngo ashyirwe ku rwego rwo gukomeza kuyobora umutwe udasanzwe w’ingabo (Special Forces), ugiye kugirwa urwego rukomeye mu ngabo za Uganda.

Kwagura inshingano z’uyu mutwe birimo kongera umubare w’abasirikare badasanzwe, ingengo y’imari n’ibikoresho bizongerwa kimwe n’urwego rwakoreraga mu nzego z’ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere.
Izo nzego ebyiri zidasanzwe zashinzwe mu mavugurura y’igisirikare yabaye mu mwaka wa 2005, ariko ayo mavugururura ntiyagenaga Ubuyobozi bw’Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Forces Command).
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Lt Col Paddy Ankunda, yagize ati “Kuyobora izi ngabo bisaba kuba utari munsi y’ipeti rya Major General kandi we [Kainerugaba] yakoze imyitozo yose ikenewe. Afite n’ubunararibonye mu buyobozi bw’ingabo.”
Ibi birashimangira impamvu Muhoozi yahinduwe umujenerali, aho uyu muhungu wabanje mu nzego zishinzwe umutekano mu baturage, Local Defence Unit (LDU) mbere yo kwinjira mu gisirikare gisanzwe mu 1999, yahawe ipeti rikomeye kuruta benshi mu barwanye intambara yo mu 1981 kugeza mu 1986 ubwo Museveni yafataga ubutegetsi.
Daily Monitor ivuga ko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kwibaza kuri iri zamurwa mu ntera ryihuta cyane, bakabihuza no kuba ari umuhungu w’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, no kuba yaba ari kumutegura ngo azamusimbure ku butegetsi.
Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba yize igisirikare mu Bwongereza muri Royal Military Academy Sandhurst, yiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri US Army Command na General Staff College Fort Leavenworth, akora n’indi myitozo muri Afurika y’Epfo, Misiri na Uganda.
Umutwe ayoboye niwo urinda Umukuru w’Igihugu, abashyitsi bakomeye b’igihugu n’ibikomerezwa (VVIPs) n’ahandi hantu hari ubukungu bukomeye bw’igihugu.http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/hasobanuwe-impamvu-zo-kongerera-amapeti-umuhungu-wa-perezida-museveni
Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Katumba Wamala, nawe ubwo yabazwaga n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, yavuze ko izamurwa mu ntera rya Muhoozi ryanyuze mu mucyo.

Abahanzi bashya muri PGGSS batunguwe n’uburyo basanze irushanwa rimeze, nyuma y’ibibazo binyuranye baryibazagaho banatungurwa n’uburyo bakiriwe n’imbaga y’abafana.

Mu Karere ka Gicumbi ari naho habereye igitaramo cya mbere cya PGGSS ku nshuro yayo ya gatandatu, abahanzi nka Allioni, Danny Vumbi, Umutare Gaby na TBB batunguwe cyane n’uburyo basanze bimeze ndetse n’uburyo bakiriwe.
JPEG - 117.5 kb
Allioni yahagurutse i Kigali afite ubwoba, abonye uburyo yakiriwe yiyemeza kuzarusha abafana Bruce Melody.
Danny Vumbi wishimiye gutombora nimero ya mbere ari ubwa mbere yitabiriye iri rushanwa, yatsinze ubwoba yatewe n’abahanzi bagenzi be bamubwiraga ko nimero ya mbere igoye.
Yagize ati “Banteyemo ubwoba ariko nishimiye uburyo abantu banyakiriye, njye nageze kuri stage nyifata nk’ibisanzwe, nkora ibyo nagombaga gukora kandi byagenze neza kabisa.”
TBB igizwe na Mc Tino, Benja na Bob nabo bitwaye neza cyane birenze uburyo babitekerezaga. Mc Tino wari usanzwe yitabira ibi bitaramo ari umushyushyarugamba nawe yaratunguwe.
JPEG - 112.6 kb
Umutare Gaby ngo igitaramo cy’i Gicumbi cyamubereye ishuri.
Ati “Ngewe kuri stage nabonaga abantu basimbuka ndavuga nti oya! Habuze gato ngo nibagirwe n’ibintu nagombaga gukora iriya ariko byagenze neza kabisa.”
Umutare Gaby we ngo igitaramo cya mbere cyamubereye ishuri. Inyuma y’ibibazo byinshi yibazaga, ubwoba yari afite, byose byahise bigenda abasha kwigiraho n’uburyo azitwara mu bitaramo bizakurikiraho.
Ati “Sinatinya kubivuga numvaga mfite umutima uhagaze mvuga nti ndakora iki? Ibi bintu njemo bwa mbere bikora bite?
Ariko nishimye, nakoze uko nshoboye, abantu twaririmbanye, indirimbo zanjye barazizi, ni ukuri byanejeje ku rwego rwanjye ariko nanone binyereka indi shusho y’icyo ngomba gukora ubutaha.”
JPEG - 199.2 kb
Allioni yabonye uburyo yashyigikiwe i Gicumbi bimuha isura y’uburyo umuziki we ukunzwe n’Abanyarwanda.
Allioni nawe wahagurutse i Kigali n’ubwoba bwinshi kugeza ubwo agenda ahumurizwa n’abahanzi bagenzi be kugera bageze i Gicumbi, yatunguwe cyane n’uburyo yakiriwe, ubwoba burashira arabaririmbira aniyemeza ko umwaka utaha azarusha Bruce Melody abafana.
Ati “Nabonye ukuntu Bruce Melody yagiye ku rubyiniro abantu baramwishimira cyane, mu ntego yanjye mfite umwaka utaha ndamutse ngiyemo, namurusha ko abantu bazamura amaboko.”
- See more at: http://kigalitoday.com/spip.php?article30034#sthash.ebmUkeAI.dpuf

Previous
Next Post »