Abanyamideli 17 bivumbuye mu birori bya Rwanda Cultural Fashion Show (Amafoto)


Mu Mujyi wa Kigali habereye igikorwa cyo kumurika imideli mu birori ngarukamwaka bya Rwanda Cultural Fashion Show byabaye ku nshuro ya kane, bamwe mu bagombaga kwiyerekana bivumbuye ku munota wa nyuma kubera amafaranga.
Rwanda Cultural Fashion Show, ni ibirori ngarukamwaka byo kurimba bihuza abanyamideli bo mu Rwanda n’abo mu bihugu bitandukanye bakerekana imideli yiganjemo imyambaro gakondo.
Muri uyu mwaka byabaye mu bice bibiri, icya mbere cyari umusogongero wo kwitegura ibizakorwa muri Nzeri 2016. Rwanda Cultural Fashion Show y’umusogongero yabaye mu mpera z’icyumweru dusoje kuri Goethe-Institut mu Kiyovu.
Mbere y’uko ibi birori biba, hari haratoranyijwe abanyamideli 25 bagombaga kwiyerekana mu byiciro bibiri kuwa 13 Gicurasi no muri Nzeri 2016 gusa bivumbuye habura iminota mike ngo igikorwa gitangire ku bwo kutumvikana amafaranga n’uwateguye ibirori.
Muri 25 bagombaga kwerekana imideli, 17 bivumbuye bageze kuri Goethe-Institut ahabereye igikorwa, bifuzaga ko bahabwa amadolari ijana nk’igihembo cyo kwiyerekana hanyuma uwabatumiye akavuga ko ayo mafaranga ari umurengera ko atabasha kuyabona bityo abasaba gufata umwanzuro ubanogeye.
Abasore n’inkumi 17 bahise bikubura barataha, imideli yerekanwa na bake babashije kwihanganira gukorera amadolari 20 n’abandi bake bitabajwe by’igitunguro.
Umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion, Celestin Ntawirema ati «Ikibazo cyabaye ni uko bageze hano banga gukora akazi kuko amafaranga twavuganye bifuzaga ko twayazamura akagera ku madolari ijana, ibyo badasubaga ni ukurengera, ntabwo nari kubona ayo mafaranga yose kandi nta bushobozi buhari.»
Yongeyeho ati « Nababwiye ko bakora icyo bashaka, bamwe bivumbuye baragenda abandi barasigara kandi igikorwa cyabaye, cyagenze neza. Bagaragaje imyitwarire itari myiza ariko nababwira ko ibyo bakoze ntacyo byatanze. »
Nubwo abanyamideli bagombaga kwiyerekana bivumbuye bakanga gukora akazi, igikorwa cyarabaye ndetse abantu babyitabiriye wabonaga banyuzwe n’ibyo beretswe, abiyerekanye.
Imyambarire yamuritswe muri Rwanda Cultural Fashion Show yari yiganjemo ifite aho ihuriye n’umuco nko kwambara impu, ishabure, imyiyereko y’abasore bari bogoshe amasunzu n’ibindi.
Ibirori byasojwe ubona bose ku maso bakinyotewe gukomeza kureba iyi mideli yamuritswe n’abahanga muri uyu mwuga haba abo mu mahanga ndetse n’abasanzwe bazwi i Kigali.
Rwanda Cultural Fashion Show yitabiriwe n’abanyamideli bo mu bihugu birimo Tanzaniya, u Burundi, Kenya ndetse hari n’umugore witwa Esther wari waturutse muri Nigeria.
Makeke Jocktan, Umunyatanzaniya wari wazanye itsinda ryerekanye imideli ya Makeke Design yabwiye IGIHE ko yungukiye byinshi mu gikorwa cya Rwanda Cultural Fashion Show ndetse ngo yifuza ko ibyo ahanga muri Tanzania yabishakira isoko i Kigali.
Yagize ati « Nari nagiye muri East African Fashion Week nibwo namenye ko hano hari igikorwa kimeze gutya. Nungutse byinshi hano, nabonye uburyo Umujyi wa Kigali utandukanye n’indi mijyi nagezemo, abanyamideli baho baracyari bato ariko ni abahanga, ubona ko mu byo bakora harimo umwimerere »
Yongeraho ati « Navuga ko nungutse byinshi. Namenyanye n’abantu benshi hano, bizamfasha ninsubira iwacu […] Ndashaka gukoresha aya mahirwe nagura ibikorwa byanjye hano, bishobotse nashaka abo dukorana inaha. »
Ibirori nyamukuru bya Rwanda Cultural Fashion bizaba muri Nzeri 2016, Ntawirema Celestin yavuze ko bizitabirwa n’abazaturuka mu bihugu birindwi.
Previous
Next Post »