Ubwato bwambere mu bunini ku isi bwamenyekanye (amafoto)
Ubwato bwiswe Harmony Of The Seas bwakozwe na company yitwa Royal Caribbean International ifite icyicaro gikuru muri leta z’unze ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Miami, kugeza ubu nibwo bwato bunini ku isi.Ubu bwato bufite uburebure bwa metero 361 na metero 70 z’ubuhagarike. Bufite ibyumba 2747 bukaba bushobora gutwara abagenzi 6780, bukagira ibibuga 4 by’umupira w’amaguru, ibibuga bishobora kugwaho indege za kajugujugu, piscine 23, resitora n’utubari 20 n’ahantu hatandukanye ho kwidagadurira.
Ubu bwato n’ubwa 25 iyi company ikoze. Bukaba bwarakozwe igihe kingana n’amezi 32, kubugendamo wishyura £900 agera kuri 1 million mu mafaranga y’u Rwanda aha ntabwo uba wemerewe kugera mu duce dutandukanye twavuze haruguru. mu gihe ushaka kugera ahantu hose ushaka muri ubu bwato wishyura £2760 angana na 2,950 460 Rwf.
REBA AMAFOTO Y’UBU BWATO
ConversionConversion EmoticonEmoticon