Orchestre Impala, Charly na Nina bazasusurutsa abazitabira Kigali Peace Marathon

 

Irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku maguru mu Mujyi wa Kigali ‘Kigali International Peace Marathon’ rigiye kuba ku nshuro ya 12 rizatangira tariki 22 Gicurasi 2016.
Ubuyobozi bw’Ishirahamwe ry’imikino ngororangingo butangaza ko ‘Kigali International Peace Marathon’ izitabirwa n’abakinnyi baturuka mu bihugu bigera kuri 35.
By’umwihariko mbere y’umunsi nyir’izina wo gutangira gusiganwa hazaba igitaramo gikomeye kizahuza abahanzi barimo Orchestre Impala, Charly na Nina n’Itorero ry’Umujyi wa Kigali.
Igitaramo kibanziriza iri siganwa kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Petit Stade i Remera ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016.
Iki gitaramo kizahuza aba bahanzi mu gususurutsa abazitabira Kigali International Peace Marathon, cyateguwe ku bufatanye bw’Ishirahamwe ry’imikino ngororangingo ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo.
Umunyamabanga mukuru w’Ishirahamwe ry’imikino ngororangingo [RAF] Johnson Rukundo yavuze ko bateguye iki gitaramo cy’amahoro mu kwerekana ko mu muco nyarwanda hanyuzwamo ubutumwa bwigisha amahoro ari nacyo bifuza gusangiza abazitabira isiganwa bazaturuka mu bihugu bisaga 35.
Yagize ati “Ni byiza kuba twarateguye kiriya gitaramo cy’amahoro mbere y’uko irushanwa nyir’izina ritangira nka kimwe mu bikorwa bizaribanziriza. Dufatanyije dushobora kwerekana amahoro dufite binyuze mu muco wacu.”

Orchestre Impala bazacuranga mu gitaramo cy'amahoro kizabanziriza Kigali International Peace Marathon
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bibiri mu myanya y’icyubahiro ndetse n’amafaranga igihumbi ahasigaye hose. Igitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri gisozwe saa yine z’ijoro.
Iri rushanwa biteganyijwe ko rishobora kuzitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi bitanu. Mu mwaka ushize ryari ryegukanywe n’Umunyakenya witwa Ezekiel Kemboi mu bagabo naho Umunyarwanda Jean Baptiste Ruvubi yaje ku mwanya wa kabiri. Mu cyiciro cy’abagore Peris Jerotich Toroitich ni we wabaye uwa mbere.

Charly &Nina bakunzwe mu ndirimbo 'Indoro' na bo bazacuranga
Previous
Next Post »