The Ben yibaza impamvu abanyarwanda baterekana ibyishimo mu bitaramo

Mu bitaramo byinshi bikunze gutegurwa n’abahanzi nyarwanda, ababyitabira baraza bakiyicarira bagakurikirana uko birimo kugenda. Ibi rero ngo ku muhanzi ni uruca ntege rwa mbere iyo abona ibyo arimo kuvuga nta n’umwe ubiha agaciro cyangwa se ngo abone hari abo bishimishije.
Aha ni mu gitaramo aheruka gukorera mu Bubiligi
Aha ni mu gitaramo aheruka gukorera mu Bubiligi
The Ben ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko mu bihugu byose amaze gukoreramo ibitaramo nta munyarwanda ajya abona yishimye cyangwa se arimo kubyina nkuko abandi baba babigenza.
Ibi rero ngo bikaba ari kimwe mu bintu bica umuhanzi intege iyo ari imbere arimo kuririmba akabona bamwe bashyize amaboko mu mifuka cyangwa se bibereye mu matelefone.
Ku rundi ruhande avuga ko ari umuco mwiza u Rwanda n’abanyarwanda bihariye wo kudashamadukira ibintu byose. Ariko ko biba bikenewe rimwe na rimwe ko umuntu agaragaza ibyishimo bimuri ku mutima.
Kenshi ngo umuhanzi aba aharanira gukora uko ashoboye arebe ko imbaga ari imbere ishobora kumwereka ko yishimiye ibyo arimo gukora. Iyo birangiye nta n’umwe unakomye mu mashyi icyo gihe yumva ko yakoze nabi.
Mu kiganiro yagiranye na Isango Star, The Ben yavuze ko nk’umunyarwanda uzi amateka u Rwanda rwanyuzemo mu 1994, adakunze kubitindaho. Gusa ko abanyarwanda bakwiye kujya bagira igihe bakishima ntibahere mu bitekerezo bituma bigunga.
Ati “Mbere najyaga nibaza impamvu abanyarwanda batajya bishima iyo bari mu bitaramo. Ariko ubu nkeka ko wenda ari amateka igihugu cyacu cyanyuzemo ariyo atuma benshi bataragira ibyishimo bigaragara ku maso. Ahubwo ugasanga muri we arishimye ariko atabikwereka”.
The Ben yakomeje ashimira abahanzi nyarwanda muri rusange ku kazi bakora ko kurushaho guteza imbere umuziki w’u Rwanda. Ko mu gihe cyose bazakomeza ntibacike intege umuziki w’u Rwanda uzamenyekana no mu Karere.

Previous
Next Post »