Mama Africa ku nshuro ye ya mbere yerekanye impano afite mugukora imideli -AMAFOTO
Mu mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo Nirere
Nana bita Mama Africa yashyize ku mugaragaro igikorwa amaze iminsi
ategura cyo kumurika imideli, igikorwa cyabereye mu nyubako ya Top Tower
ku Kacyiru aho kwinjira byari ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u
Rwanda.Igitaramo cyasize cyerekanye impano nshya y’uyu mukobwa
Muri iki gitaramo byagaragaye ko abantu bishimiye iki gikorwa kuko wabonaga batewe amatsiko yo kwitegereza iyo myenda yari idoze mu buryo bugezweho dore ko byari byemewe no kuba wahita ufata icyemezo ukaba wawugura byihuse nyuma yo kuwushima.
Mama Africa, ni ku nshuro ye ya mbere amurika imideli ku giti cye nyuma yaho yatangarije Inyarwanda.com ko ubwo yabitangiraga ku myaka 16 kugeza mu minsi ishize yabikoraga akorera abandi (Umukozi). Akaba avuga ko yafashe umwanzuro wo kwikorera ku giti cye kuko ngo yumva ko abishoboye kandi abikunze.
Reba andi mafoto:
ConversionConversion EmoticonEmoticon