Umuririmbyi wa Magic Sytem yapfuye yitegura kujya gushyingura Papa Wemba
Umuhanzi Didier Bonaventure Deignan [Pépito] wo mu itsinda rya Magic System yapfuye arohamye habura amasaha make ngo ajye i Kinshasa gushyingura inshuti ye Papa Wemba.
Didier Bonaventure wari ufite imyaka 46 y’amavuko yari umwe mu bahanzi bakomeye muri Côte d’Ivoire akaba inshuti magara y’umuririmbyi Papa Wemba wapfiriye i Abidjan mu gitaramo bahuriyemo bombi.
BBC itangaza ko Pépito yapfuye kuwa Mbere tariki ya 2 Gicurasi 2016, yarohamye mu mazi ubwo yashakaga kurokora ubuzima bw’umuturage waguye mu kiyaga gihana imbibi n’Umujyi wa Jacqueville mu majyepfo ya Côte d’Ivoire.
Itsinda rya Magic System ryanditse itangazo ribika urupfu rwa Pépito kuri Facebook rivuga ko batazibagirwa ingufu n’umurava byarangaga mugenzi wabo wapfuye amanzaganya.
Abaririmbyi ba Magic System banditse bagira bati “N’agahinda gakomeye ndetse n’umutima uremereye, Magic System irabamenyesha ko kuri uyu wa Mbere twapfushije umucuranzi wacu wanayoboraga orchestra, Didier twitaga Pépito mu itsinda […] Tuzahorana na we mu mitima yacu iteka.”
Pépito yari amaze imyaka 16 ayobora iri tsinda, yari umuririmbyi wanavuzaga ingoma benshi bakanyurwa. Yapfuye yitegura urugendo rwerekeza i Kinshasa gutabara umuryango wa Papa Wemba wapfuye bari kumwe.
Mu muhango wo gusezera Papa Wemba muri Côte d’Ivoire, abaririmbyi ba Magic System bunamiye uyu muhanzi. Icyo gihe Pépito yavuze ko urupfu rutwara abakunzwe cyane , ngo hari byinshi yifuzaga kuganira na Papa Wemba mbere y’uko apfa ariko agenda bitunguranye none na we arapfuye.
Magic System nayo isigaye mu gahinda
Mu gitaramo Papa Wemba yapfiriyemo i Abidjan, na we yabanje kunamira mugenzi we Prince wari umaze iminsi mike apfiriye muri Amerika. Imyambaro Papa Wemba yari yambaye icyo gihe ngo yahaga icyubahiro Prince kuko ari we wayihanze [design].
Magic System yashingiwe i Abidjan mu1996, igizwe n’abaririmbyi Salif "Asalfo" Traoré, Narcisse "Goude" Sadoua, Étienne "Tino" Boué Bi na Adama "Manadja" Fanny.
Itsinda Magic System ubwo ryasezeraga umurambo wa Papa Wemba
Previous
Next Post »