Yari indaya,yakize Sida,yavuye mu idini ry’abasilamu aba umukiristu ndetse ahindurirwa izina.

-Yari Indaya,umusinzi,
-Yakuraga abagabo amafaranga akayatungisha iwabo,
-Yari yaratawe na Nyina i Kigali,
-Yari yarabenzwe n’umugabo we kubera SIDA,
-Imana yamusubije ubuzima bwiza,imuha izina rishya.
Ubwo hasozwaga amasengesho y’Iminsi 7 mu itorero rya Redeemed Gospel Church umukobwa wari urwaye Sida yahamije ko yayikize ndetse anazana ku miti ye ya Sida ayita imbere.
Imiti yajyaga anywa
Imiti yajyaga anywa
Mu masengesho yatangiye ku isaha ya saa saba z’amanywa aho abantu bari buzuye mu materaniro ndetse bamwe babuze aho bicara kubera ubwinshi bwabo.Ubwo byageraga ku isaha ya saa  cyenda umushumba mukuru w’itorero rya Reedemed Gospel Church Bishop Rugagi Innocent  yageraga ku ruhimbi agatangira iyerekwa.yavuze ko Imana yamweretse ko hari abantu bari ku miti kandi bagiye kuyivaho,ubwo yagiraga ati:”Ngiye kubona mbona mu dukapu twa bamwe muri mwe  harimo imiti,ngiye kubona mbona Malayika ayanditseho ngo expired,bivuga ngo kuva uyu munsi ntabwo muzongera kuyinywa ukundi”.
Bishop Rugagi Innocent ari kumusengera
Bishop Rugagi Innocent ari kumusengera
Akimara kuvuga ayo magambo umwe mu bakiristu wari ari aho witwa  Ingabire Hadjati yahise azana imiti ye ya Sida yanywaga ayikubita imbere atangira kubyinira Imana yishimye cyane.
Ingabire yabyiniraga Imana
Ingabire yabyiniraga Imana
Ubwo umunyamakuru w’IBYISHIMO.com(ishami ryo mu Kinyarwanda)yaganiraga nawe,Ingabire  hadjati yagize ati:”Nitwa Ingabire Hadjati navutse mu mwaka w’1992,namenye ko ndwaye SIDA mu mwaka ushize wa 2015 mu kwezi  kwa munani,nabibwiwe nuko namaze kurwara zona ku ibere  no ku bitugu,ariko mbere yuko bimbaho hari umuntu wari yarampanuriye ko nzarwara SIDA,ariko muca amazi kuko sinasengaga,ninyweraga inzoga,ngasambana,nkakura abagabo amafaranga nkabaho nkanabeshaho n’umuryango wanjye.
Gusa maze kumenya ko nanduye nafashe icyemezo numva ko ntawundi ugomba kunkiza uretse Yesu wenyine kuko imiti yo narayinywaga ikangwa nabi.Nabaye aho nkazajya nsengerwa n’abapastori batandukanye bakambwira ngo nzakira nyuma y’imyaka myinshi,ariko njye nkumva ko Imana itareba igihe izakiriza umuntu igomba kunkiza umwaka uwo ariwo wose.
Nari mfite Fiance twagombaga kubana mu kwa gatandatu naramuhishe ko nanduye SIDA,Kandi twararyamanaga kenshi ariko nkabwira Imana nti Mana mbabarira ntazandure SIDA kandi nanjye izankize.Twabaye aho antera inda,imaze kugira amezi atatu biba ngombwa ko mbimubwira tukajya kwipimisha,basanga we nimuzima njye ndarwaye,ahita ambwira ko atagomba kubana najye angira inama ambwira ko ngomba kwihangana,ariko ndamubwira ati ko nasenze Imana ntakwanduza,ntabwo yakwemera ko tutabana nanjye izankiza tubane.
Naje hano ari umuntu uhandangiye ko Imana ijya ihakorera ibitangaza,ariko nari naranahaje muri 2013,ntazi ibyo ndimo.Ubwo nazaga kuhasengera mu gihe gishize nahasanze abantu 15  bashima Imana bavuga ko bamaze gukira SIDA,nanjye nibwo nahise mfata umwanzuro ko ari aha ngomba gusengera kandi ariho Imana izankiriza.
Hashize iminsi nsengera hano bapanga amasengesho,Bishop aravuga ngo umuntu uziko afite Fiance we muzima we akaba yaranduye Sida,Imana inyeretse ko agomba gukira bakabana,nabanje kwitinya ngirango sinjye ariko nza guhaguruka,Bishop aransengera ,bukeye njya kwipimisha,nsanga ntabwo nakize ndabimubwira,we ambwira ko amasengesho y’iminsi 7 tugiye gutangira agomba kunkiza,yaransengeye ari Saa sita zijoro ambwira kuvuga ko Yesu ankuye mu rupfu ampaye ubugingo.kandi nanjye narasenze mbona Malayika anzaniye imiti ambwira gufata umuti wa3 ko ariwo unkiza.
Uyu munsi nkimara kunya amazi numvise nduhutse kandi  ndizera ko Imana yankijije.Ikindi kandi akimara kunsengera icyo gihe najyaga nywa imiti nkarushaho kurwara ari nacyo kimenyetso ko nakize.”
Yahoberanye na Mama we
Yahoberanye na Mama we
Uyu mukobwa kandi yanavuze ko iwabo batari bazi ko yanduye,ariko ngo ikimenyetso nawe yemera ko Imana yamuhaye ari uko yatunguwe no kubona nyina yavuye mu majyepfo atabizi akaza mu itorero ry’Abacunguwe kandi ari umusilamu.
Nyuma yo gusengera uwo mukobwa ndetse agahamya ko Imana imukijije,Bishop Rugvagi yahise amuhindurira izina amwita Uteturuwenimana Esther.http://ibyishimo.com/yari-indayayakize-sidayavuye-mu-itorero-ryabasilamu-aba-umukiristu-ndetse-ahindurirwa-izina
Previous
Next Post »