Uwa gatanu w’amasengesho abyarira benshi kwihana ibyaha , Imana igakora ibitangaza mu Itorero Patmos of Faith uratangiye / Kurikirana aya masengesho LIVE .
Aya masengesho amaze gukiriramo abantu benshi nkuko mubikurikirana mu buhamya butangwa n’abantu Imana yayakirijemo , atangira kuva saa kumi nimwe zuzuye , agasozwa saa mbiri n’igice z’ijoro.
Itorero Patmos of Faith rikorera mu karere ka Nyarugenge , mu murenge wa Muhima ahazwi nka Yamaha .
17:00 : Amateraniro yiswe uwa gatanu w’Ibitangaza ” Vandredi de Miracle ” aratangiye mu Itorero Patmos of Faith . Uyu mwanya utangijwe no kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo ” Amfitiye byinshi ” ,Tambira Jehovah , Nta wundi wasa na Yesu , n’izindi zitandukanye zirimo iz’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’izo mu gitabo .
Umuramyi Aline ati :” Kugirango uneshe urugamba n’ibibazo ufite , ntago bisaba kugenda ibitinya ahubwo ubanza kugenda ubibwira imbaraga z’Imana yawe . Bityo nabyo bigatinya Imana yawe , noneho ugatangira kuyimbyinira , ukayitambira , ibibazo bigahunga kandi bikaguhunga .”
18:29 : Indirimbo igira iti :” Uri Imana ikomeye , ihambaye ( x2 ) , Ibyo byose nta cyaguhindura , uzahora uri Imana . Ndabihamya ko uri Imana , ibyo ukora byose Mwami birabyemeza .”
Imana
imaze gukura abahinde mu gusenga ibigirwamana bakaza gusenga Imana ya
Isiraheli , Imana yaremye isi n’Ijuru , Imana ya Abarahamu , Isaka na
Yakobo
Yesaya 20:3 – 4 Maze Uwiteka
aravuga ati “ Nk’uko umugaragu wanjye Yesaya amaze imyaka itatu yambaye
ubusa, adakwese inkweto, akabera Egiputa na Etiyopiya ikimenyetso
n’igitangaza, ni ko umwami wa Ashuri azajyana imbohe z’Abanyegiputa
n’ibicibwa bya Etiyopiya, abato n’abakuru. Bazagenda bambaye ubusa,
badakwese inkweto n’amatako yabo nta cyo yambaye, kugira ngo bikoze
Egiputa isoni.
Itorero Patmos of Faith rifite ikiganiro gitambuka kuri Radio Umucyo 102.8 buri wa gatatu kuva saa saba z’amanywa ( 13:00 Pm ) ndetse no ku wa gatandatu saa tatu z’ijoro ( 21:00 Pm ).
16:54 : Umwanya mwiza wo kwakira umukozi w’Imana Rev. Pasiteri Jean Bosco Nsabimana urageze . Ageze k’uruhimbi abanza gusenga Imana maze asaba abakristu gusuhuzanya bakongera guhana ikaze ati :” Mana ishobora byose , ndagushimiye ko uyu munsi ugiye gukora ibo ntibwiraga . Uyu munsi unkorere igitangaza , kigiye gutuma ba bandi bamenya ko uri Imana ishobora byose .”
Rev. Pasiteri Jean Bosco Nsabimana akomeje ati :” Uyu ni umugoroba Imana igomba gukorana nanjye kandi abantu bapinga ibyo Imana ikora bakabyemezwa nuko Imana yakoze ibitangaza , abarwayi bagakira indwara , abadayimoni bakava mu bwoko bw’Imana kandi buri wese akamenya neza ko Yesu akiriho .
19:01 : Umukozi w’Imana asomye ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’ibyanditswe byera mu Abaheburayo 11:1 na 6 hagira hati :” Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.” na 6 hagira hati :” Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.”
Amakosa abantu bakora nuko bizera macuri , bakizera ibintu bihabanye nibyo ijambo ry’Imana rivuga kandi Imana ihari . Abizera nyabingi , abapfumu , imbaraga z’abadayimoni , ibishushanyo , ba so wanyu , ba nyoko banyu , abavandimwe , ababyeyi ko bazagukorera ibintu bitandukanye ukabisimbuza Imana , uba ukoze icyaha . Izere Imana yawe kuko niyo iruta byose kandi igasubiza.”
Umukozi w’Imana Rev. Pasiteri Jean Bosco Nsabimana umushumba mukuru w’Itorero Patmos of Faith mu Rwanda
Kwizera niko kwatumye Abrahamu yemera gutamba umwana we isaka , kubera kumva ijwi ry’Imana . Zirikana neza ko iyi mana twemeye ariyo kwizerwa . Iyo mana niyo twizera mu byiciro bine bitandukanye aribyo :
♥ Kwizera gukuraho imisozi .
Yesaya 1: 16 – 26 : Abahugurira guhindukirira Uwiteka ngo bababarirwe
“Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha
byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi. Mwige gukora
neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi
urubanza, muburanire abapfakazi.
“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga,
“Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na
shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.
Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu
gihugu. Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k’Uwiteka
ari ko kabivuze. Dore ye, umurwa wiringirwaga uhindutse maraya,
ahuzuraga imanza zitabera hakababwamo no gukiranuka, none hasigaye ari
ah’abicanyi.
Ifeza zawe zihindutse inkamba,
vino zawe zibaye umufungure. Abatware bawe ni abagome n’incuti
z’abajura, umuntu wese muri bo akunda kugurirwa kandi akurikira
impongano, ntibacira impfubyi imanza kandi imanza z’abapfakazi
ntizibageraho.
Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo,
Umunyambaraga wa Isirayeli avuga ati “Yewe, nziruhutsa ntuye abanzi
banjye kandi n’ababisha banjye nzabahōra.
Nzagushyiraho ukuboko ngukuremo rwose
inkamba zawe, nkumaremo icyuma cy’ibati. Nzagarura abacamanza bawe
n’abajyanama bawe nk’ubwa mbere, hanyuma uzitwa umudugudu ukiranuka,
umurwa wiringirwa.”
20:15 : Umwanya wo
gusengera abantu batandukanye urageze . Imana itangiye kubohora umubyeyi
wavuye i Nyanza warozwe babinyujije mu ihembe kandi akajya arya
amakara . Ubu ni muzima kandi aratera Haleluya .
ConversionConversion EmoticonEmoticon