Malala wahawe Prix Nobel afite imyaka 17 agiye gusura u Rwanda


Loading...
Malala Yousafzai, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera kuba impirimbanyi y’amahoro n’uburenganzira bwo kwiga ku bagore bo muri Pakistan no ku Isi azagera mu Rwanda, aho aje gukomereza ubuvugizi mu nkambi y’Impunzi z’Abarundi ya Mahama.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibmbye ryita ku mpunzi mu Rwanda (UNHCR), rigaragaza ko uyu mukobwa w’impirimbanyi y’amahoro, uburenganzira bw’abagore n’ubwa muntu muri rusange azasura inkambi ya Mahama kuwa 14 Nyakanga 2016.
Malala aragera mu Rwanda ari kumwe n’abantu 15, barimo abakozi b’ikigo Malala Fund na se umubyara.
Ni mu ruzinduko rw’iminsi ine rugamije ubuvugizi ari kugirira mu nkambi z’impunzi ku mugabane wa Afurika, binyuze mu ntumwa nkuru y’Umuryango w’Abibubye ishinzwe impunzi.
Kuri uyu wa 12 Nyakanga, ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 19 amaze abonye izuba, Malala yifatanyije n’impunzi zo mu nkambi ya Dadaab.
Malala kandi ngo niwe wisabiye ko yasura inkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, icumbikiye Abarundi basaga ibihumbi 74, akazaza kuwa Gatatu nimugoroba.
Malala warokotse urufaya rw’amasasu y’abarwanyi b’abatalibani, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2014, ubwo yari afite imyaka 17 gusa, ahita aba umuntu muto ku Isi uhawe igihembo cy’impirimbanyi z’amahoro ‘Prix Nobel’.
Ni igihembo yari afatanyije n’Umuhinde Kailash Satyarthi.
Malala wanahawe ibindi bihembo byinshi abikesha guharanira amahoro akiri muto, yamenyekanye cyane kubera ubuvugizi yakoreye abana b’abakobwa bo mu gace yavukiyemo ka Swat Valley mu ntara ya the Khyber Pakhtunkhwa yo mu burengerazuba bw’amajyaruguru ya Pakistan, aho abarwanyi b’abatalibani bari barabujije abana b’abakobwa kujya ku ishuri.
Muri Nyakanga 2013, Malala yatanze imbwirwaruhame y’amateka mu biro by’Umuryango w’Abibumbye, ahamagarira Isi yose guha abantu bose amahirwe yo kwiga.
Malala wahawe igihembo cy'amahoro akiri muto azagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
Previous
Next Post »