Abanyamideri bagiye guhurira mu gitaramo cyo kumurikira amahanga Umuco n’ibikorerwa mu Rwanda

Mu gihe ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe biteraniye i Kigali mu nama ya 27 y’uwo muryango, mu Rwanda hateguwe igitaramo cyo kumurika imideri, herekanwa Umuco nyarwanda, ndetse no kuratira amahanga ibikorerwa mu Rwanda.
Icyo gitaramo cyo kumurika imideli giteganyijwe kuwa kane tariki ya 14 Nyakanga 2016, kikabera muri Hotel Umubano guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00pm).
fashion

fashion
Hazagaragaramo aberekana imideri babigize umwuga
Ni igitaramo cyateguwe na PSF nk’umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda, aho bazifashisha abamurika imideri by’umwuga kugirango bereke amahanga ibikorerwa mu Rwanda, banabamurikira Umuco Nyarwanda hagamijwe guteza imbere inganda nyarwanda ndetse n’izo muri Afurika muri rusange.

fashion
Kizaba ari igitaramo gikomeye
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba PSF, bari gutegura iki gitaramo cy’imideri, ngo muri iki gihe cy’inama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe iri kubera mu Rwanda, PSF ifite inshingano eshatu nk’umufatanyabikorwa wa Leta, aho imwe muri zo ari iyo kwerekana ibikorwa n’inganda z’imyenda, ibyo bikazakorwa hifashishijwe igitaramo cyiswe “Fashion Dusk”, cyo kumurika imideri.
Yagize ati “Dufite abamurika imideri by’umwuga haba mu Rwanda, muri Afurika ndetse n’ahandi, kandi dufite inganda zikora imyenda ndetse n’abahanga mu by’imyambarire (Fashion). Bazamurika imideri rero, hagamijwe gushishikariza abanyarwanda n’abanyafurika kuyoboka ibikorerwa imbere mu gihugu ndetse no kuri uyu mugabane.”http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/abanyamideri-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-cyo-kumurikira-amah-69984.html
Previous
Next Post »