Kigali: Bamwe mu byamamare bambariye kuzitabira igitaramo cya Kansiime-Amafoto

Umunyarwenya Anne Kansiime ukomoka muri Uganda agiye kugaruka gukorera igitaramo gikomeye i Kigali azafatanyamo na Nkusi Arthur. Hatitawe ku giciro cy’amatike yo kwinjira bamwe mu byamamare bya hano mu Rwanda bakomeje kugaragaza ko bazitabira iki gitaramo.
Tariki 24 Nyakanga 2016 nibwo Kansiime azongera gukorera igitaramo mu Rwanda. Ni igitaramo kizaba cyitwa ‘Arthur and Kansiime Live’ kizabera mu Mujyi wa Kigali aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10 000frw) ndetse na 200 000frw ku bantu batandatu bazaba biteranyije hamwe bakagura ameza yo mu myanya y’icyubahiro.
ginty

Umunyamakuru GINTY na Nkusi Arthur bati" Tuzaba duhari"
dream boys
Dream Boyz bazaba bahari

senderi
Senderi Hit ati" Nzaba mpari"
Bamwe mu byamamare barimo Nkusi Arthur, Dj Pius, Dream Boyz, Safi Madiba(Urban Boyz),Bruce Melodie, Senderi hit,umunyamakuru Umurungi Cynthia uzwi nka  Ginty, Miss Joannah, Miss Flora n'abandi benshi bakomeje kugaragaza ko bazitabira iki gitaramo cy’uyu munyarwenya wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
joannah
Miss Joannah nawe azaba ahari
Safi madiba
Safi Madiba azaba ahari
miss flora
Safi Madiba azaba ahari
Dj Pius
Nkusi Arthur, Dj Pius, Miss Joannah, Miss Florana Miss Samantha bazaba bari muri iki gitaramo
bruce melodie
Bruce Melodie nawe azaba ahari muri iki gitaramo cyo gusetsa

Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel aho kandi hazaba hari abandi banyarwenya bakomeye nka Alex Muhangi ukomoka mu gihugu cya Uganda ndetse na Babu umunyarwenya w’umunyarwanda nawe umaze kubaka izina mu gusetsa abantu.
Usibye abanyarwenya, muri iki gitaramo hazaba harimo n’abahanzi nka Dj Pius, Charly na Nina ndetse na Uncle Austin, bose bakazaba bambariye gutaramira abanyarwanda bazaba bitabiriye iki gitaramo cyo ku rwego rwo hejuru.
Previous
Next Post »