Papa Francis yaguye kuri Altar imbere y’imbaga y’abakirisitu (Amafoto)


Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yatsikiye kuri Altar agwa hasi imbere y’imbaga y’abakirisitu bari bari bakurikiranye igitambo cya misa yasomeraga muri Pologne mu cyanya cyiswe Jasna Gora.
Uyu mukambwe w’imyaka 79 ari mu ruzinduko mu Majyepfo ya Pologne ahazwi nka Czestochowa aho yahuye n’abihayimana baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi.
Papa yatsikiye ubwo yamanukaga ku ngazi [escalier] iva kuri Altar mu gihe yari afite icyotezo [encensoir ] atagatifuza abakirisitu.
Amafoto yashyizwe hanze yerekanye uyu mushumba akimara kugwa hasi Abapadiri b’abahereza barangajwe imbere na Guido Marini, usanzwe uyobora Misa i Vatican bahise bagoboka baramuhagurutsa akomeza igitambo cya misa.
Uyu mushumba wa Kiliziya asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi buzwi nka ‘sciatica’ butuma umuntu acika intege. Ni indwara ifata igice cy’umugongo , ku kibuno ndetse rimwe na rimwe umuntu akaba ashobora no kugwa hasi.
Papa ntabwo yigeze akomereka ndetse yayoboye umuhango wari ukurikiranywe n’imbaga y’abakirisitu benshi wanyuraga kuri televiziyo wose kugeza urangiye.
Umutekano wari wakajijwe nyuma y’ibitero bimaze iminsi bigabwa mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi. Inzego za Polisi ndetse n’Igisirikare zari ahantu hose mu mihanda.
Polisi ya Pologne yari yashyize imbangukiragutabara n’imodoka zizimya umuriro ahantu hose mu rwego rwo gucunga umutekano wa Papa, bikanga ko hagabwa ibindi bitero nk’ibiherutse guhitana umupadiri mu Kiliziya mu Bufaransa.

Yahise afashwa guhaguruka bwangu

Amagana y'abakirisitu yari yakoraniye kuri Jasna Gora

Hari abepisikopi baturutse impande zose z'isi

Previous
Next Post »