Tuyisenge Jacques yasobanuye impamvu yatumye atajya muri APR FC agahitamo Gormahia

Tuyisenge Jacques rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Gormahia mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya Kenya yatangaje impamvu nmyamukuru yatumye atajya mu ikipe ya APR FC yamwifuzaga mbere yo kugana muri Gormahia.
Tuyisenge yasobanuye ko ubwo yarimo yitwara neza muri Police FC, byaje kuba ngombwa ko bamwongera amasezerano nawe akayasinya yihuta. Nyuma ikipe ya APR FC yahise itangira kumureshya yifuza ko yabagana akabakinira. Gusa bigendanye nuko amasezerano uyu musore yari yasinye, harimo ingingo ivuga ko nta kipe yo mu Rwanda yemerewe kumugura kabone n’iyo yaza (ikipe) ivuga ko yagura amasezerano ye yose nk’uko yabitangaje mu cyegeranyo cya Royal TV.

Afrifame Pictures

Jacques Tuyisenge yishimira igitego mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi
Ikipe ya APR FC imaze kumenya ko uyu musore kuri ubu ufite imyaka iyingayinga  25, abayobozi b’iyi kipe y’umweru n’umukara bahise bemera ko bagirana ibiganiro na police FC ariko iyi kipe y’abashinzwe umutekano ibabwira ko bidashoboka ahubwo ko bagomba kubahiriza ingingo iri mu masezerano.

“Naje hano (Kenya) maze amezi make nsinyiye Police amasezerano. Nyuma yo kuyisinya nibwo APR yifuje ko nayijyamo  ariko isanga namaze gusinya amasezerano kandi amasezerano yanjye ntiyanyemereraga kuba hari indi kipe yo mu Rwanda yayagura uretse ikipe iturutse hanze. Niyo mpamvu ubona kuza hano(Kenya) byanyoroheye kuko amasezerano yavugaga ko ikipe iturutse hanze yose ishobora gusubiza amafaranga nkaba nagenda nta yandi mananiza. Icyo gihe rero APR ishaka ko yagura amasezerano yanjye ariko Police ntiyabyemera kandi n’amaserano yanjye ntiyabyemeraga kuko APR ni ikipe yo mu Rwanda “.
Uyu mukinnyi yageze muri Police FC akubutse mu ikipe ya Kiyovu Sports mu 2011, aza gukinira ikipe y’Abashinzwe umutekano anayikinira kuva ubwo mu 2011 kugeza mu 2016 ubwo yagurwaga na Gormahia.
Akigera muri Police FC  (2011) nibwo yahise atangira kubona umwanya mu ikipe y’igihugu Amavubi. Kuva icyo gihe kugeza ubu (2016) amaze gukina imikino 35 akaba amaze gutsinda ibitego 11.Uyu yanabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mikino Nyafurika y’ibihugu  ihuza abakinnyi bakina mu mashampiyona yabo (CHAN 2016).
Tuyisenge ukomeje kwitwara neza muri Gormahia ni muntu ki?
Tuyisenge Jacques muri Gormahia ntabwo byamugoye guhita atangira kwitwara neza
Amwe mu mateka ya Tuyisenge Jacques:
Amazina ye yose ni Tuyisenge Jacques wavutse tariki 22 Nzeli 1991 avukira mu Rwanda. Ni mwene Musirikare Simeon na Djamila Francoise. Avuka mu muryango w’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri.
Amashuli abanza yayize ku ishuli ribanza rya Gacuba ho mu karere ka Rubavu mu gihe amashuli yisumbuye yayize ku ishuli ryisumbuye rya APEE Mweya aho akaba yarahize umwaka umwe gusa, mu gihe umwaka wa kabiri n’uwa gatatu w’ikiciro rusange yabyigiye kuri College Inyemeramihigo.
Umwaka wa kane n’uwa gatandatu w’amashuli yisumbuye, yabyize mu ishuli ryisumbuye ESTG-Gisenyi mu bijyanye n’amashanyarazi (Electricity).
Amateka mu bya ruhago mu makipe (Clubs)
*Mbere y’umwaka wa 2006, yabanje guca mu maboko y’abatoza mu ma santere aba arimo abatoza bazamura abana(Football Training Centres).
*2006-2007: Yakinnye mu ikipe ya Etincelles y’mu ikipe abato (Etincelles Junior Team).
*2008-2009: Yakinnye mu ikipe ya Etincelles y’abakuru (Senior).
*2009-2012: Yakiniye ikipe ya Kiyovu Sports.
2012-2016: Yakinye ikipe ya Police FC anayibera kapiteni igihe kitari gito.
2016: Gormahia (Kenya).
Amateka ya Tuyisenge mu ikipe y’igihu Amavubi
2007-2009: Yakiniye iipe y’igihugu amavubi ku ngimbi zitarengeje imyaka 17 (Amavubi U-17).
2009-2011: Uyu musore w’imyaka 25 yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ku bakinnyi batarengeje imyaka 20 (Amavubi U-20).
Ese Tuyisenge yagejeje kuki amakipe yanyuzemo?
1. Police FC.
Mu mwaka wa 2014, yafashije ikipe ya Police FC kwegukana umwanya wa gatatu mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yabereye hano mu Rwanda.
Akiri kumwe na Police FC nka kapiteni, yayifashije gutwara igikombe cy’Amahoro cy’umwaka w’imikino 2014-2015 batsinze Rayon Sports igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri sitade Amahoro tariki 4 Nyakanga 2015.
2. AMAVUBI STARS.
Tuyisenge Jacques yafashije Amavubi kugera ku mukino wa nyuma y’igikombe gihuza amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba no hagati (CECAFA Senior Challenge Cup 2015) aho Amavubi yari anabereye kapiteni icyo gihe yatsinzwe n’Imisambi ya Uganda igitegi 1-0 ku mukino wa nyuyma mu irushanwa ryari ryakiriwe n’igihugu cya Ethiopia.

Tuyisenge yerekanwa muri Gormahia
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, uyu musore yakomeje kuba kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.Aha, bagombaga kwakira irushanwa nyafurika ry’aba bakinnyi (Bakina imbere mu gihugu),-CHAN2016).
Muri iri rushanwa ryabereye mu Rwanda kuva tariki 16 Mutarama kugeza tariki 7 Gashyantare 2016, u Rwanda rwasezerewe rugeze mu mikino ya ¼ nyuma yo gutsindwa na DR Congo yanatwaye igikombe.
Nyuma y’imikino, uyu mukinnyi yerecyeje mu ikipe ya Gormahia mu kiciro cya mbere muri shampiyona ya Kenya (Tusker Premier League) dore ko iyi kipe y’ubukombe muri iki gihugu yari imaze gutakaza ba rutahizamu bayo barimo Michael Olunga na Kagere Meddie bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2015.
Nyuma yo kugera muri iyi kipe, yagize ikibazo cy’imvune cyatumye atanakina imikino u Rwanda rwarimo yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu haba tariki 26 Werurwe 2016 aho u Rwanda rwatsinzwe igitego 1-0 muri Maurice mbere gato ko tariki 29 werurwe 2016 u Rwanda rwanyagiye Maurice ibitego 5-0 mu mukino wo kwishyura wakiniwe kuri sitade Amahoro i Remera. Ni imikino yombi uyu rutahizamu atakinnye.
Gusa, nyuma yaho amaze gukira ikibazo cy’imvune yakuye mu mikino ya CHAN, uyu musore yitwaye neza mu ntangiriro ze muri Gormahia dore ko mu mikino ibiri (2) yayikiniye ya mbere  yatsinzemo ibitego bitatu (3) ndetse anatanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Yaje gukomeza kuba mu bihe byiza biza kurangira atsinze ibitego umunani (8) muri shampiyona ya Kenya. Aha yafashe umwanya wa gatatu mu batsinze ibitego byinshi kuko Wycliffe Ochomo wa Muhoroni Youth ayoboye urutonde n’ibitego 12 naho John Makwata wa Ulinzi Stars ari ku mwanya wa kabiri n’ibitego 11. Tuyisenge akaza ku mwanya wa gatanu ndetse akaba yaranahawe igihembo cy'umukinnyi witwaye neza muri Mata 2016.
Previous
Next Post »