Selena Gomez yenda kwicwa n’agahinda kubera kubura umusore umutereta (iyumvire amaganya ye)

Ku myaka 24 y’amavuko Selena Gomez amaze kubaka izina ku buryo bugaragara ku rwego mpuzamahanga, gusa ariko uyu mukobwa yifitiye ikibazo cyo kuba nta musore uri kumufata neza muri iki gihe.
Selena Gomez yagiye akundana n’abasore b’ibyamamare nka Nick Jonas, Taylor Lautner ndetse na Justin Bieber waje kumushengura umutima bigatuma azinukwa gukundana n’amasore b’abastar bakomeye cyane.

Mu kiganiro yagiranye na Vogue Australia, Selena Gomez akaba yagarutse ku mpamvu zituma atabona undi musore bakundana aho yagize ati : “Kuri ubu nifuza gukundana n’umukinnyi wa filimi, umu producer ariko bari ibyamamare cyane. Gusa ikibazo mpura nacyo nnuko mwene abo basore bantinya.” “Nkekako abantu batekerezako gusohokana ari ubugoryi. Kuko ntamuntu wakwishora mu rukundo n’umuntu nkanjye kureba ukuntu itangazamakuru ryahita rimwirohaho rikamubuza amahoro.”

Selena Gomez akaba avugako muri iki gihe agerageza kwishimisha asohokana n’inshuti ze zisanzwe dore ko avugako nta n’umwanya uhagije afite wo kuba yakwita ku mukunzi we aramutse amufite.
Previous
Next Post »