Zari agiye kongera kubyara mu gihe imfura itaruzuza umwaka


Diamond Platnumz na Zari bari mu byishimo bikomeye byo kwakira umwana wa kabiri mu gihe imfura yabo Lattifah Naseeb [Tiffah Dangote] ataruzuza umwaka w’amavuko.
Umuririmbyi Diamond ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘Kidogo’ yahuriyemo n’abagize itsinda rya P-Square, yahamije inkuru ivuga ko umugore we Zari Hassan agiye kongera kubyara. Yavuze ko nibamara kwibaruka ubuheta bazahita bahagarika urubyaro bakarya ubuzima gusa.
Tiffah Dangote yavutse kuwa 6 Kanama 2015, azuzuza umwaka w’amavuko kuwa Gatandatu w’iki cyumweru mu gihe habura amezi make ngo abone umugwa mu ntege.
Mu kiganiro Leo Tena gica kuri Clouds FM, Diamond Platnumz yeruye ko umugore we yiteguye kwibaruka undi mwana mu Kuboza 2016. Yagize ati ‘Nibyo, ni ukuri, nditegura kongera kwitwa umubyeyi.”
Ubwo Diamond yari mu kiganiro kuri Clouds FM avuga ku mwana agiye kwibaruka
Yongeyeho ko Zari azabyara mu Kuboza 2016 gusa ngo nibamara kwibaruka bazahita bahagarika ibyo kongera kubyara. Umwana wa kabiri aba bombi bagiye azaba ari umuhungu, ari nacyo cyifuzo Diamond yari afite Zari ajya gusama.
Ati “Niteguye kwakira undi mwana Mama Tiffa agiye kumpa, ni umuhungu. Azabyara mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka. Nyuma y’aho sinzongera kubyara undi mwana…”
Zari agiye kwibaruka umwana wa gatanu kuko mbere yo gushakana na Diamond yari asanzwe afite abandi bana batatu yabyaranye n’abandi bagabo muri Uganda.
Diamond yavuze ko namara kubyara uwa kabiri azahita ahagarika urubyaro
Previous
Next Post »