Aime Uwimana yageze i Kigali avuye muri Amerika asanga umugore we yibarutse umuhungu

Umuhanzi Aime Uwimana umaze iminsi micye mu ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryacyeye nibwo yagarutse mu Rwanda asanganizwa inkuru nziza y’uko umugore we yibarutse umuhungu.
Mu byishimo byinshi aganira na Inyarwanda.com Aime Uwimana yavuze ko akigera i Kigali mu ijoro rishyira uyu wa kane tariki 18 Kanama 2016, ako kanya yahise ajya kwa muganga gusura umugore we Uwayezu Claire kuko yibarutse umwana w’umuhungu wa kabiri, akaba akurikira undi ufite imyaka 4 n'amezi 7. Yagize ati: (Mu Rwanda) mpageze nijoro mpitira kwa muganga madame yaraye abyaye umwana wacu wa kabiri w’umuhungu, turashima Imana.
Aime Uwimana

Aime Uwimana ateruye umuhungu we wa kabiri
Aime Uwimana ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafatanyije n'abanyarwanda baba muri Amerika mu giterane cy'iminsi 3 bakubutsemo 'Rwanda Christian Convention' cyabaye mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Kanama 2016. Ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa n'amatorero ya Gikristo yatangijwe n'abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri Amerika mu ntego yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda baba muri Amerika. Kuba umugore we yari akuriwe, akaba ariyo mpamvu Aime Uwimana yahise agaruka mu Rwanda mu rwego rwo kuba hafi y'umugore we.
Rwanda Christian Convention

Aime Uwimana hamwe na bagenzi be b'abahanzi bahuriye muri Rwanda Christian Convention
Rwanda Christian Convention
Aime Uwimana mu murimo w'Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Aime Uwimana umaze imyaka 23 yakiriye agakiza ndetse akaba afatirwaho icyitegererezo na benshi mu muziki amaze kwandika indirimbo zirenga 100 zakunzwe n’abatari bacye ndetse zikaba zimaze guhindura ubuzima bwa benshi. Muri zo hari: Ninjiye ahera, Turirimbire Uwiteka, Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi(Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro,Akira amashimwe, Une Lettre d’amour ,Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi nyinshi zikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero zitandukanye.

Ni umwe mu bahanzi bahinduye ubuzima bwa benshi
Previous
Next Post »