Mu mafoto: Byari agahinda gakomeye mu gushyingura umukinnyi wa filime Mbamba Olivier

Mbamba Olivier witabye Imana mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 7 Kanama 2016 yari umwe mu bakinnyi ba Filime akaba n’umwe mu batoza b'ama club atandukanye ya Siporo abarizwa mu mujyi wa Kigali. Kuri uyu wa kabiri taliki ya 9 Kanama 2016 nibwo yashyinguwe mu irimbi ryo mu Busanza mu muhanga witabiriwe n’abantu benshi cyane.
Uyu mugabo Mbamba Olivier atabarutse asize umuryango w’abana bane n’umugore umwe. Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama nibwo yashyinguwe mu irimbi ryo mu Busanza aho umuhango wo kumushyingura waranzwe  n’agahinda gakomeye ku nshuti ze n'umuryango we  kubera kubura uyu mugabo. Byagaragaye ko Mbamba Olivier yabaye inshuti nziza y’abantu benshi kandi mu byiciro byose ukurikije abaje kumushyingura.
Mu buhamya butandukanye bw’ababanye na Mbamba Olivier abo bakoranaga ahantu hagiye hatandukana, bagiye bagaruka cyane ku rukundo, ubwitanjye yagiye agaragaza akabikora nta kindi yitayeho.
Reba amafoto y'umuhango wo gushyingura Mbamba Olivier

Habanje igikorwa cyo gusengera umurambo no gusezera byabereye iwe Kimisagara

Nyuma yo gusezera umurambo hakurikiyeho kwerekeza ku irimbi mu Busanza

Abantu bari uruvunganzoka n'amarira berekeza ku Irimbi

Harerimana Ahmed uhagaze wari uhagarariye abakora umwuga wa Sinema, Umufasha wa Olivier wambaye umweru n'abana be

Kwihangana byananiye benshi bagera naho babafata kuko bashaka kujya mu mva

Nyuma yo gushyingura hakurikiyeho umuhango wo kujya gukaraba

Abakinnyi ba filime batandukanye baherekeje mugenzi wabo Mbamba Olivier
Previous
Next Post »