Abakobwa batatu b’impanga basa cyane, babaho kimwe kandi bakora bimwe - Amafoto
Laura, Nicola na Alison Crimmins ni abakobwa batatu
b’impanga bafite imyaka 29 y’amavuko, bakaba baba i Dublin mu gihugu cya
Ireland. Uretse kuba basa bakaba banabaho ubuzima bumwe, banakora akazi
kamwe ko kumurika imideli. Kubasha kubatandukanya ntabwo ari ikizami
buri wese yatsinda bimworoheye cyane ko bakora ibishoboka byose ngo
bakomeze kumera kimwe.
Laura, Nicola na Alison bagerageza kwambara kimwe, kurya bimwe,
gukora imyitozo ngororamubiri imwe no gukora ibindi byose bishobora
kubafasha gukomeza kurushaho kumera kimwe. Kugeza ubu bashobora kwambara
imyenda ifite ibipimo bingana kimwe n’inkweto.
Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko kuva mu bwana bwabo, batigeze
babaho ubuzima butandukanye kuko babagaho kimwe kandi icyo buri umwe
akoze n’undi akagerageza kugikora. Kugeza ubu bafite ihuriro (group)
kuri whatsapp ribafasha gukomeza kungurana ibitekerezo no kugendana muri
gahunda zose bakora ngo hatagira unyuranya n’undi.
Ubwo bari bafite imyaka 16 y’amavuko, nibwo basinyanye amasezerano
n’ikompanyi ikora iby’imideli, kuva ubwo batangira gukorana, bakajya
bakorana imyiyerekano kuri televiziyo no mu bikorwa rusange
bitandukanye, bibahesha gukomeza kwamamara muri Ireland no kubona
amafaranga atari macye.
Bagerageza kwitwara kimwe no kubaho kimwe ngo bakomeze gusa
Kubaho kimwe kwabo byatangiye bakiri abana bato
This is dummy text. It is not meant to be read. Accordingly, it is difficult to figure out when to end it. But then, this is dummy text. It is not meant to be read. Period.
ConversionConversion EmoticonEmoticon